Ibigo byigenga birinda umutekano byiyemeje kurushaho kwita ku bakozi babyo

Ibigo byigenga birinda umutekano biravuga ko bigiye kurushaho kwita ku bakozi babyo, hubahirizwa icyo bateganyirizwa n’amategeko agenga umurimo, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro baba bitezweho.

Ibigo byigenga birinda umutekano byiyemeje kurushaho kwita ku bakozi babyo
Ibigo byigenga birinda umutekano byiyemeje kurushaho kwita ku bakozi babyo

Ni kenshi hagiye humvikana inkuru zitandukanye, zagarukaga ku kuba abakozi bakora mu bigo bishinzwe umutekano bahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi, birimo kutabona amasaha ahagije yo kuruhuka, kudahabwa amasezerano y’akazi, kutagira ubwiteganyirize n’ibindi, bigatuma badatanga umusaruro nk’uko bikwiye.

Nyuma y’uko bigaragaye ko imikorere y’ibigo byinshi byigenga, bicuruza serivisi z’umutekano bitanga itari iya kinyamwuga, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho itegeko rishya kugira ngo rifashe ibyo bigo kurushaho gukora kinyamwuga, babifashijwemo na Polisi y’Igihugu, nk’urwego rushinzwe igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Fred Nyamurangwa, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya TopSec, avuga ko ibigo byigenga bishinzwe umutekano bikiri mu nzira yo kwiyubaka gusa ngo birimo gukorwa mu buryo bugendanye n’umwuga.

Ati “Byose turimo turagenda tubyinjiramo, kugira ngo dushobore kubahiriza ibyo umukozi agenerwa n’umukoresha. Bimwe byaratangiye kuko mbere bakoraga amahugurwa asanzwe ariko ubu barakora amezi atatu, iyo uyarangije uba ubaye umukozi. Nkatwe muri TopSec twatangiye kuvugurura uko abakozi bakora, kuko ugomba kubahiriza amasaha umukozi azakora, azakora ryari, ese azafatwa ate kugira ngo ashobore kuzuza inshingano ze. Ibyo byose tugiye gutangira kubyubahiriza, n’ubudi byubahirizwaga ariko bidakomeye cyane.”

Umuyobozi wa TopSec Mathias Mbabazi
Umuyobozi wa TopSec Mathias Mbabazi

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo barimo gukora igenzura hirya no hino mu bigo byigenga birinda umutekano, basanga hari ibitaranozwa neza, ariko barimo gukorana n’ibigo kugira ngo bigerweho.

Ati “Turimo gukorana n’ibigo bishinzwe umutekano byigenga n’abandi babifite mu nshingano nka Minisiteri y’Umurimo, ku bijyanye n’ikibazo kigaragara buri gihe, kijyanye n’uburyo mufatwa mu kazi. Turimo kugikurikirana, turatekereza ko nidukomeza gukorana, bazacyitaho kugira ngo namwe mukore akazi mwumva ko mukora akazi babatumye.”

Umuyobozi wa TopSec Mathias Mbabazi, avuga ko kuva batangira gufashwa na Polisi, ari icyiciro cya gatatu gisoje amahugurwa kandi ko bizarushaho kubafasha gukora kinyamwuga.

Ati “Nubwo aba barangije uyu munsi, ariko dufite na gahunda yo guhugura abasanzwemo, kugira ngo bidufashe no kubahiriza amategeko, abajya mu kiruhuko, abaruhuka bagasimburana, kandi Polisi iradufasha kuko baza bakabaganiriza, bakabaha umurongo. Polisi ni inzobere mu bintu bijyanye n’umutekano, twe turi ibigo byigenga, iyo batugiriye inama usanga hari ikintu kinini cyane gihinduka, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Bamwe mu barangije amahugurwa muri TopSec, bavuga ko nta kabuza bizabafasha kubahiriza inshingano zabo.

Gad Tuyishime Samuel ati “Amasomo nahawe azamfasha mu buryo bwo kwirinda, ndetse anamfashe ku kuba natanga serivisi zinoze, kuko nize gutanga serivisi no gutahura ibisasu. Hari amoko menshi twize y’ibisasu tutari tuzi, ariko kuri ubu twagiye tuyamenya, ku buryo n’umuntu ashobora no kuzana agacupa k’amazi ukagira ngo ni amazi kandi ari igisasu, ibyo rero twabashize kugenda tubihugurirwa, ku buryo ushobora kugifatana umuntu.”

TopSec ifite abakozi bagera 3500 bakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuva ibigo byigenga birinda umutekano byatangira gukorana na Polisi bongereye abakozi babo igihe cy'amahugurwa
Kuva ibigo byigenga birinda umutekano byatangira gukorana na Polisi bongereye abakozi babo igihe cy’amahugurwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe nuko nubundi muba mubivuga gusa ntamumaro bawakozi wakora security kuko barahohoterwa bahambwa intica nurusenda ngo numushahara ibyo byose baba bavuga nubundi bizaragira gutyo ntimukavunge ibyo mutazabasha gukora .muragenda mukikubira gusa

Jean de dieu yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka