Ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi bigiye guhembwa

Ihuriro ry’abanyamwuga mu kwita ku bakozi mu Rwanda (People Matters Kigali-Rwanda), ryateguye ibikorwa byo guhemba ibigo bihiga ibindi mu kwita ku bakozi babyo.

Hagiye gutangwa ibihembo ku bigo byahize ibindi mu kwita ku bakozi
Hagiye gutangwa ibihembo ku bigo byahize ibindi mu kwita ku bakozi

Ibi bihembo bigeye gutangwa ku nshuro ya mbere, bizatangwa tariki 20 Ukuboza 2024.

Ubuyobozi bwa People Matters Kigali-Rwanda, buvuga ko ibi bihembo bizaba biri mu byiciro icumi bitandukanye, aho muri buri cyiciro hazavamo ibigo bitatu byitwaye neza mu gufata neza abakozi babyo muri 2024 ndetse no kugira inama ibigo uko byafata neza abakozi.

Hazahembwa kandi ibigo bikizamuka (bishya) byafashe neza abakozi ariko bitarengeje imyaka ibiri bibayeho.

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, avuga ko ari ngombwa gushimira ibigo bifata neza abakozi, kuko iyo umukozi afashwe neza bituma akora akazi ke yishimye kandi akagakora neza bityo n’ikigo akorera kikabona umusaruro.

Murenzi Steven, Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda
Murenzi Steven, Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda

Ati “Twaricaye turavunga ngo ibigo byita ku bakozi gute? Ibifata neza abakozi babyo kuki tutabishimira? Ni ho rero havuyemo igitekerezo cyo kuvuga ngo ibigo byita ku bakozi reka na byo tubishimire, ni bwo bwa mbere bigeye kuba mu Gihugu. Ubundi habagaho ibindi bihembo bitandukanye ariko ntawashimiraga uwitaye kuri abo bakozi. Iyo gahunda ni yo tugambiriye, kandi ni yo dushyize imbere”.

Ibigo ndetse n’abashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bakaba bahamagarirwa kwiyandikisha no kwandikisha ibikorwa byakozwe muri ibyo bigo bigamije kwita ku bakozi muri uyu mwaka wa 2024.

Kwiyandikisha byatangiye tariki 15 Ugushyingo 2024, bikazasozwa tariki 5 Ukuboza 2024.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru

Mu bihembo bizatangwa harimo ikizahabwa ikigo cyashyizeho gahunda cyangwa porogaramu zo kwita ku bakozi, ikizahabwa ikigo gifite ishami ryo kwita ku bakozi ryahanze agashya mu kwita ku bakozi, ikizahabwa ikigo gifite aho gukorera hameze neza kandi hadaheza ndetse n’ikizahabwa ikigo cyahize ibindi mu kugira ibyo kigenera abakozi bacyo.

Hazahembwa kandi ikigo cyahize ibindi mu guha amahugurwa abakozi no kubongerera ubushobozi, ikigo cyahize ibindi mu guha abagore aho gukorera habafasha kunoza akazi, ikigo cyorohereza abakozi gukora neza akazi kabo ndetse hakazanahembwa ishami rishinzwe kwita kubakozi ry’umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka