Ibigo byahawe amatariki ntarengwa yo gukemura ibyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Mu gihe Abadepite bitegura kujya mu kiruhuko cy’ukwezi kumwe cya buri mwaka,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, bateranye mu nama idasanzwe kugira ngo hafatwe ingamba zihutirwa ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.

Mu masaha make mbere y’uko bajya mu kiruhuko, Abadepite bafashe imyanzuro ikomeye igamije gukaza imicungire y’imari ya Leta, gukumira gusesagura umutungo no gusaba ibisobanuro inzego zananiranye mu bijyanye n’itangwa rya serivisi.
Iyo myanzuro, yemejwe n’akanama gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), ishyiraho amatariki ntarengwa ku nzego n’ibigo bya Leta bitandukanye, kugira ngo bikemure ibibazo bimaze igihe kirekire bitarangira kandi byagaragajwe mu igenzura, hanyuma bizagaruke imbere y’Inteko ishinga amategeko mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 bagararaza ko ibibazo byamaze gukosorwa..
Nk’uko raporo y’igenzura ya 2024 ibigaragaza, Miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda zakoreshejwe nabi cyangwa zipfa ubusa biciye mu bikoresho byaguzwe bitakoreshejwe, imishinga yahagaze cyangwa amafaranga yanyerejwe. Inzego za Leta zategetswe guhita zikemura ibyo bibazo cyangwa zikazabihanirwa.
Umushinga w’Amata ufite ikibazo gikomeye
Umwe mu mishinga yanenzwe cyane muri iyo raporo, ni umushinga w’iterambere ry’ubworozi no gutunganya amata mu Rwanda (RDDP), uhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Uwo mushinga wagombaga gufasha aborozi kongera umusaruro w’amata no kongera ubwiza bwayo, ariko Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ko ibyo wari utegerejweho bitagezweho.
Inteko ishinga amategeko, yahaye Minisiteri y’Ubuhinzi na RAB amezi arindwi yo gukemura ibibazo bikomeye biri muri uwo mushinga. Raporo igaragaza ko hari ibyuma 80 byo gukonjesha amata n’ amakusanyirizo 8 y’amata byose byaguzwe muri uwo mushinga ariko bikaba bitarigeze bikoreshwa.
Bimwe muri byo byuma, byashyizwe ahantu hatari amashanyarazi cyangwa hadakorerwa ubworozi buhagije, ibindi byaheze mu bubiko cyangwa se bititaweho neza.
Urugero, nko mu Karere ka Gatsibo, ikusanyirizo ry’amata ryubatswe mu myaka myinshi ishize, n’ubu ntirirafungura. Ahandi, ibyuma bikonjesha amata, byaraguzwe biranaza, ariko ntibyacomekwa ku mashanyarazi. Abadepite banabwiwe ko hari bimwe muri byo byanatangiye kurwara ingese.
Abadepite bagaragaje ko bibabaje kubona hari amafaranga ya Leta yakoreshejwe ku bikoresho bitafashije aborozi nk’uko byari biteganyijwe.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yasabwe gutanga gahunda ihamye ku bijyanye n’icyo iteganya gukora kuri ibyo bikoresho kugira ngo bikoreshwe icyo byagenwe ndetse n’ingamba ifite zo gukumira ibibazo nk’ibyo mu gihe kiri imbere.
Mu burezi, basabwe gutanga ibitabo ku gihe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) hamwe na Minisiteri y’Uburezi byategetswe kuba mu meza atatu gusa, byamaze gukemura ikibazo cy’ubukererwe mu itangwa ry’ibitabo mu mashuri.
Raporo yagaragaje ko hari ibigo by’amashuri byabonye ibitabo nyuma y’umwaka w’ubukererwe, bigira ingaruka mbi ku myigire.
Mu Turere nka Nyagatare na Rubavu, abanyeshuri basangira igitabo kimwe ari batanu ku masomo amwe n’amwe. Ibyo Abadepite bakaba bavuze ko bikibangamira uburezi bufite ireme.
Umugenzuzi Mukuru yagaragaje ko REB itakurikiranye neza abari bashinzwe gukwirakwiza ibyo bitabo kandi ntiyashoboye gukurikirana neza ko bitangwa ku gihe. Hari n’aho bagiye barenza igihe biyemeje kuba bamaze gutanga ibitabo, ariko ntibabihanirwa.
Inteko yasabye ko hashyirwaho uburyo buhamye ku rwego rw’igihugu, bukurikirana uko ibitabo bitangwa mu mashuri no gukaza ingamba mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano kugira ngo ibitabo bijye bigera ku mashuri ku gihe.
Abahembwa batakoze
Ikindi kibazo cyateye impungenge Abadepite, ni uko hari abakozi ba Leta bahembwa kandi batari mu kazi.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yahawe amezi atatu yo gukosora no kunoza urutonde rw’abakozi ba Leta no kwemeza ko buri mukozi ari mu kazi ahemberwa.
Raporo yagaragaje ko mu turere twinshi hari abakozi bo ku bigo nderabuzima n’amashuri bataboneka ku kazi, ariko bahembwa buri kwezi.
Hari n’abari ku rutonde rw’abakozi bahembwa nyamara hakaba hashize imyaka myinshi nta nshingano zizwi bigeze bahabwa mu kazi.
Abadepite bavuze ko ibyo ari ugusesagura umutungo wa Leta ndetse basaba ko bigomba guhinduka byihutirwa. MIFOTRA yasabwe gushyiraho uburyo bwo kugenzura abakozi bitabira akazi, hifashishijwe ikoranabuhanga rishingiye ku bimenyetso(biometric system).
Mu rwego rw’ibikorwaremezo hagaragayemo ibibazo bikomeye
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagarutsweho cyane kubera igenamigambi ridahwitse no kudindira mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe. By’umwihariko, ibigo bibiri birimo REG n’Ikigega gishinzwe gusana imihanda (RMF)byagaragajwe nk’ibifite ibibazo bikomeye.
Ikigega ‘RMF’ byagaragajwe ko cyatanze amafaranga arenga Miliyari 1.7 Frw yo gusana imihanda mu gihe amafaranga yagombaga gukoreshwa ari ay’uwatsindiye kuwubaka mu gihe cyatanzwe cy’uko hagize inenge ziwubonekaho yararangije kuwubaka, yawusana nta kiguzi (defect liability period).
Ariko amasezerano yanditse ku buryo bwatumye habaho kwishyura kabiri. Mu Turere nka Nyaruguru, Nyabihu na Rutsiro, Leta yishyuye miliyoni nyinshi zo gusana imihanda, nyuma y’igihe gito itashywe nk’irangije kubakwa.
Inteko yasabye Ikigega RMF gusubiramo ayo masezerano mu mezi arindwi no kugerageza kugaruza ayo mafaranga niba bishoboka. Yasabye kandi ko abakozi ba RMF bahugurwa neza ku bijyanye n’ikorwa ry’amasezerano n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
REG, ibinyujije muri EUCL, yashinjwe gusinyana amasezerano afite agaciro kanini na sosiyete z’abikorera zitanga amashanyarazi zizwi nka ‘Independent Power Producers (IPPs)’ hatabanje gukora isesengura ryimbitse.
Ibyo byatumye Leta yishyura amafaranga menshi ku mashanyarazi mu gihe, ibikorwaremezo byubatswe bidatanga umuriro uhagije.
Raporo ivuga ko hari inganda zitanga umuriro mucyeya, ariko REG igakomeza kuzishyura nk’aho zakora neza kubera amasezerano yateguwe nabi.
Inteko ishinga amategeko yasabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo gusubiramo ayo masezerano bitarenze umwaka, kugira ngo abaturage batanga imisoro ntibakomeze guhomba, kandi n’igiciro cy’amashanyarazi kigabanuke.
Minisitiri w’Ubutabera yasabwe kugaruza umutungo wa Leta
Inteko ishinga amategeko yanahaye Minisiteri y’Ubutabera inshingano zo gukurikirana amafaranga yanyerejwe cyangwa yakoreshejwe nabi mu zindi nzego, harimo Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), MINICOM, WASAC, Ikigo cy’imiturire ndetse n’Uturere nka Ruhango, Nyagatare na Burera.
Nk’uko Umugenzuzi Mukuru abivuga, arenga Miliyari 2 Frw yatakariye mu ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko, ayishyuwe kubera amasezerano ateguwe nabi, imishinga yasizwe itarangiye, amafaranga yishyuwe ku bikoresho bitageze bigurwa ngo biboneke, n’ayatanzwe nk’igiciro kiyongereye mu bikorwa byo kubaka, kandi yari yarishyuwe na mbere.
Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gukorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe n’ababigizemo uruhare bahanwe.
Raporo yagaragaje ko hari imitungo ya Leta myinshi idakoreshwa uko bikwiye.
Muri rusange, imitungo 491 ifite agaciro ka Miliyari 7.9 Frw ntikoreshwa neza mu bigo bya Leta 45, harimo amavuriro mato (health posts), inyubako z’amashuri, ibinyabiziga, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ndetse n’ibikoresho byo mu biro.
Hari kandi imishinga 23 yo kubaka ifite agaciro gahurijwe hamwe ka Miliyari 19 Frw yafashwe nk’iyatawe itarangiye.Imwe muri yo, imaze imyaka irenga itatu yaratawe, kubera igenamigambi ritanoze, kudakurikirana neza ibikorwa byo kuyubaka, cyangwa amakimbirane n’abubaka.
Inteko ishinga amategeko, yasabye ko inzego zose zatanga igenamigambi rihamye ry’uko ibibazo bijyanye n’iyo mitungo bigiye gukemurwa, zigatangaza uko izakoreshwa cyangwa se igashyirwa ku isoko ikagurishwa nk’uko itegeko ribiteganya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|