Ibigo by’imari byo mu Rwanda byemerewe inkunga ya miliyari imwe y’amadorali na Banki yitwa Afrexim.

Ubu ibigo by’imari mu Rwanda bishobora gutangira gusaba inkunga ya miliyari imwe y’amadorali ya Amerika muri Banki Nyafurika y’ibyohererzwa hanze n’ibyinjira ku mugabane (Afrexim), ubundi ibyo bigo nabyo bigatangira gushora imari mu karere.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'imari bari kumwe n'abahagarariye Afrexim Bank
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’imari bari kumwe n’abahagarariye Afrexim Bank

Iyi banki itanga inguzanyo, yavuze ko iyi nkunga iri muri gahunda yayo yo gushyigikira ubucuruzi, yatangirijwe i Kigali mu Rwanda kuwa 23 Ukwakira. Iyi nkunga ngo izafasha ibi bigo kwagura ubucuruzi bwabyo hose muri Afurika.

Abayobozi b’iyi banki bagiranye ibiganiro byimbitse n’abayobora ibigo by’imari mu Rwanda mu rwego rwo kubasobanurira inyungu z’iyi gahunda nshya.

Abayobozi ba Afrexim, bavuga ko iyi gahunda yo gushyigikira ubucuruzi igamije kongerera ikizere impande zombi mu ishyirwaho ry’uruhererekane ry’ubucuruzi imbere ndetse no hanze y’ibihugu, no gutsura umubano w’ibigo by’imari.

By’akarusho kandi, iyi gahunda iri mu murongo umwe n’amasezerano y’ubucuruzi buhuriweho (CFTA) yasinyiwe mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka. Ayo masezerano agamije kugira Afurika isoko rusange rihuriweho n’abanyafurika bose.

Impuguke mu ishoramari muri Afurika zasabye za guverinoma n’inzego z’abikorera gushakisha inkunga ziturutse muri byo niba koko ayo masezerano bifuza kuyashyira mu ngiro.
Nk’uko bwana Afolabi Obisesan, umuyobozi wa Afrexim ushinzwe ishoramari n’inkunga zihariye, ngo intego nyamukuru ya banki ni ugukoresha ibisubizo bivuye mu banyafurika mu gukemura ibibazo bya Afurika.

Yagize ati “Igitekerezo dufite ni ukuzamura ubucuruzi muri Afurika, kandi iyi gahunda irahura neza n’amasezerano y’ubucurzi buhuriweho muri Afurika. Ubu turi kubanza kwereka abanyafurika ko bashyize hamwe bazamura ubucuruzi bwabo, binyuze mu kwishakamo ubushobozi no kwagura ubucuruzi.

Ibigo by’imari 170 byo muri Afurika nibyo bizungukira muri iyi gahunda ya Afrexim nk’uko Obisesan yabitangaje. Kuri we ngo iki ni igihe nyacyo cy’ibigo by’imari bya Afurika cyo kungukira mu ishoramari ry’amabanki.

hifashishijwe iyo nkunga, ibigo by’imari bizafashwa mu kugeza imbere ubucuruzi bw’imbere ku mugabane ndetse binorohereze ibyo bigo mu gutumiza ibikoresho hanze.

Obisesan yambwiye Kigali Today ko iyi nguzanyo ya miliyari imwe y’amadorali izatangwa mu gihe cy’umwaka umwe n’imyaka ibiri guhera ubu, igamije gufasha mu bucuruzi bw’igihe gito.

Imibare ya Banki nyafurika itsura amajyambere, igaragaza ko ubucuruzibw’igihe gito mu karere, bushorwamo miliyari 120 z’amadorali y’Amerika.
Abayobozi b’ibigo by’imari mu Rwanda bishimiye iyi gahunda ya Afrexim.

Maurice Toroitich, umuyobozi mukuru wa BPR Atlas mara, yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane abacuruzi b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kohereza no gutumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Urugero niba umucuruzi wo mu Rwanda ashaka kurangura muri Misiri, BPR Atlas izamuha urwandiko rumwemerera inkunga kandi Afrexim niyo izamwishingira, bityo abashe kwishyura mu buryo bworoshye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka