Ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga birasabwa gukaza ubwirinzi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.

Kuba iterambere rirushaho kugenda ryiyongera hakoreshwa murandasi (Internet) muri gahunda zitandukanye, byatumye imigirire n’imikorere y’abantu ihinduka ku buryo n’ubuzima bwagiye buhinduka buterimbere burushaho kugenda buba bwiza, kubera uruhare iterambere ribigiramo.

Kuba ntawe utazi ibyiza byagiye bizanwa n’ikoreshwa rya murandasi, byatumye abakora ibyaha na bo bahindura amayeri batangira kubihakorera kubera ko ari urubuga babona ko bishoboka ko rwakorerwamo ibyaha.

Iyo ni imwe mu mpamvu zatumye imiterere y’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga bigenda byiyongera ahanini bitewe n’uko gukoresha Internet mu Rwanda bigenda byiyongera, hamwe n’ubumenyi budahagije kuri bamwe mu bayikoresha bigatanga icyuho kuri ba bantu baba barekerej,e bategereje gukora ubushukanyi bugamije kwambura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, asaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi.

Ati “Icyo dusaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, ni uko ikintu cya mbere gikenewe ari ubufatanye bw’inzego mu kwigisha no kurinda abaturage kugira ngo ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa zibe zakwirindwa, Ibigo rero byose bigomba gushyiraho uburyo bw’ubwirinzi hariho ‘security system’, ibigo bizana ikoranabuhanga bagomba kujya bashyiraho ubwo bwirinzi kugira ngo ibyo bikorwa bazanye hato abagizi ba nabi badaca mu rihumye muri ya system bakaba bahungabanya abaturage”.

Jean Paul Musugi, umukozi wa MTN ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Mobile Money, avuga ko abantu bahamagara abakoresha serivisI za Mobile Money ba bashuka bagendeye ku marangamutima.

Ati “Araguhamagara akakubwira ati nkohereje amafaranga, mfite umurwayi yansubize, akakuyobora mu buryo ubwo ari bwo bwose bugamije kukwambura, ukamwohereza amafaranga ari wowe ubyikoreye. Ibi byose ni byo bituma turushaho kugira ngo dukorane n’inzego zitandukanye nka RIB, ariko na none bigamije kugira ngo Abanywaranda muri rusange basobanukirwe uko bagomba kubigenza hanyuma uko tuzamura ubukungu dukoresheje ikoranabuhanga n’abakiriya bacu babashe kubinogerwa nta muntu ubahungabanyirije umutekano”.

Abaturage barasabwa kwirinda bakarinda umubare wabo w’ibanga, bakirinda kuzuza imyirondoro yabo uko babonye kose, no kuyisiga aho babonye hose, bakirinda gufungura ‘documents’ zirimo za virus, bakanarushaho kugira amacyenga igihe cyose bahamagawe kuri telefone zabo basabwa kugira ibyo bayikoreraho, babayobora uko babigenza ku buryo babashuka bakaba babatwara amafaranga.

Guhera muri Nyakanga 2020 kugera muri Kamena 2021, RIB yakiriye ibirego by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone bingana na 303 birimo abacyekwa 389, harimo abagabo 328 hamwe n’abagore 61.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka