Ibigo bishya mu ruhando rwo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali
Nyuma y’uko Leta yaguze Bisi 100 zo gutwara abagenzi hagamijwe korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, no kwirinda ko abantu batinda ku mirongo nk’uko byahoze, ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibigo byahawe izi modoka ari 8 nyuma yo kuzuza ibisabwa. ibyo bigo ni: Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15, Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yahawe 10, City Centre Transport Cooperative ifitemo bisi 10, S.U Direct Services yegukanye bisi 5, Jali Transport yegukanye bisi 13, hakaza 4G Ju Transport Ltd ifitemo imodoka 7 na RITCO ifitemo biisi 30.
Umujyi wa Kigali kandi ukomeza uvuga ko buri bisi muri izi zose ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko n’ubwo ibi bigo byashyikirijwe izi modoka, ngo ntizirabandikwaho kuko yaba imodoka ubwazo n’ubwishingizi bwazo byose bicyanditse kuri Leta y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’ibi bigo na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), ku bijyanye n’izi modoka maze abazitsindiye bakazegurirwa ku mugaragaro.
Izi bisi zose uko ari 100, umujyi wa Kigali uvuga ko zatangiye gutwara abagenzi hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko bari gukemura ikibazo cyo mu mujyi,mu ntara ho se kizakemuka ryari ko abantu amafaranga yabashizemo bishyura ay’ umurengera kubera imodoka nke!!
Nibyiza ko bari gukemura ikibazo cyo mu mujyi,mu ntara ho se kizakemuka ryari ko abantu amafaranga yabashizemo bishyura ay’ umurengera kubera imodoka nke!!
Iyi nkuru ni nziza Ku batuye n’abagenda muri Kigali, reka twizere ko hari byinshi izi mpinduka zizazana harimo nko kwihutisha ingendo gusa mudukurikiranire mumenye icyo leta ivuga kuri internet yo muri izi bus (ibisanzwe) niba hari icyo izi nshya zizanyuranyaho na zo