Ibigo bine bya Leta byatanze arenga miliyoni 806 mu kigega AgDF
Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG), Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), Polisi y’igihugu n’Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, batangaje umusanzu urenga miliyoni 806, z’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Ministiri John Rwangombwa w’imari n’igenamigambi yakiriye sheki eshatu n’amafaranga bwite (liquide), ku byicaro by’izo nzego uko ari ennye za Leta, kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012.
Ijambo yagiye agarukaho ryari ugushimira abantu bose barimo gutanga umusanzu wabo bibavuye ku mutima, aho yemeza ko nta na hamwe arumva hakoreshwa agahato mu gikorwa cyo kwegeranya umusanzu w’ikigega AgDF.
Ministiri Rwangombwa yahereye ku kwakira sheki y’abakozi b’urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari, ifite agaciro ka miliyoni 68, ariko ko hari andi miliyoni ebyiri zitari zanditswe kuri iyo sheki.

Biraro Obadiah, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko impamvu yo gutanga umusanzu mu kigega AgDF, ari uko Imana ari yo yahaye agaciro Abanyarwanda, hanyuma ko Perezida Kagame yashyize mu bikorwa ugushaka kwayo.
Ministiri John Rwangombwa yakurikijeho kwitaba ubutumire bw’ikigo ngenzuramikorere (RURA) aho bamugejejeho sheki y’amafaranga miliyoni 100.
Umuyobozi wa RURA, Francois Regis Gatarayiha ati: “Dufite abakozi 100, tubonye miliyoni 100, murumva ko ntako tutagize”.

Polisi y’igihugu yakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 502, ariko ngo igikorwa cyo gukomeza kongeraho ntigihagarariye aho muri uyu mwaka, kuko hari abapolisi bakiri mu butumwa bw’amahoro bataratwerera mu kigega AgDF; nk’uko Umuvugizi wa Polisi Supt.Theos Badege yabitangaje.
Minisitri John Rwangombwa yashimiye uruhare rukomeye Polisi ikomeje kugaragaza mu gucunga umutekano w’igihugu, ikaba yongeraho no kuba yigomwe umushahara w’ukwezi wose wa buri muntu, ariko uzajya utangwa mu byiciro.
Ati: “Turabizi ko mwakoze iyo bwabaga, bitewe n’amafaranga make muhembwa, ariko na none nimwe mufite inshingano z’ibanze zo kubungabunga agaciro k’igihugu”.
Abagize imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko bavuga ko bemeye gutanga umusanzu uva ku mushahara wabo, w’amafaranga arenga miliyoni 136.5.
Sena yatanze arenga miliyoni 43.2, naho umutwe w’Abadepite utanga arenga miliyoni 93.2.

Ba Perezida b’imitwe yombi igize Inteko ishinga amategeko, aribo Senateri Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo na Dep.Rose Mukantabana, bijeje Ministiri w’imari ko bagiye gukomeza ubukangurambaga mu baturage, kugira ngo bitabire gutwerera mu kigega AgDF.
Ministiri John Rwangombwa yahise atangaza ko kuri iyi tariki ya karindwi Nzeri, aribwo yakiriye inkunga iva ku bigo byinshi bya Leta, kuva aho ikigega AgDF gitangirijwe na Perezida wa Repubulika mu kwezi gushize.
Kugeza kuri iyi tariki 07/09/2012, ikigega AgDF kimaze gukusanyirizwamo umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 13.5, nk’uko Ministiri John Rwangombwa yahise atangariza Inteko.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|