Ibigo bigenzura imiti n’ibiribwa by’u Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa mu gihugu cya Ghana (Ghana FDA), azafasha impande zombi guhanahana ubumenyi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n'abayobozi ba Rwanda FDA hamwe na Ghana FDA
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi ba Rwanda FDA hamwe na Ghana FDA

Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo yasinyiwe i Kigali ku cyicaro gikuru cya Rwanda FDA, agashyirwaho umukona n’umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Prof. Emile Bienvenue, hamwe n’umuyobozi Mukuru wa Ghana FDA, Delesse Mimi Darko, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.

Ayo masezerano asinywe nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rusinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU), azafasha kongera ubushobozi Rwanda FDA.

Prof Bienvenue avuga ko mu myaka itanu iri imbere, bifuza ko bazaba bafite abakozi bafite ubushobozi bwo kugenzura mu buryo buhamye imiti n’ibiribwa, ndetse bikaba byagera no ku isoko mpuzamahanga.

Ati “U Rwanda nk’Igihugu rurashaka ubushobozi, abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora inkingo mu nganda, dukoresha inararibonye, ariko dukoresha n’Abanyarwanda. Mu gihe rero twongera ubushobozi bw’abazaba bakora inkingo b’Abanyarwanda, twongera n’ubushobozi bw’abashinzwe ubugenzuzi bw’inkingo n’imiti”.

Akomeza agira ati “Ni cyo twifuza ko mu myaka itanu tuzaba twarongereye ubwo bushobozi, twaranageze ku cyiciro cya kane aricyo cya nyuma, dushobora kugenzura inkingo n’imiti, ikaba yajya ku isoko mpuzamahanga yizewe ku buryo budashidikanywaho”.

Nyuma yo gusinya amasezerano, umuyobozi Mukuru wa Ghana FDA Delesse, Mimi Darko, yavuze ko mu gihugu cyabo bafite inganda zigera kuri 37 zikora imiti, ariko kandi ngo ni iby’ingenzi cyane gusinyana amasezerano n’u Rwanda.

Yagize ati “Abayobozi bacu ni nk’abavandimwe, dufite icyerekezo kimwe, intego n’intumbero zimwe, twemera ko dukoreye hamwe dushobora kuzamura bagenzi bacu b’Abanyafurika, kandi twibaza ko hagati yacu twembi dushobora gukorera ibintu byiza Afurika. Turashaka gukorera byiza Afurika, niyo mpamvu twasinye aya masezerano, kuko hari ibyo buri wese ashobora kwigira kuri mugenzi we”.

Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA
Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko aya masezerano aje nyuma y’uko ibihugu byombi byiyemeje gukora inkingo, ariko kandi ngo hari ibyo u Rwanda ruzakenera mu bihe bya mbere, nyuma yo kubaka uruganda.

Ati “Mu Rwanda tuzatangira dukore izo nkingo, ariko isozwa ryabyo rizakorerwa muri Ghana. Aya masezerano tugiranye ni ukugira ngo tuzakorane, muri urwo rugendo rwo kugira ngo inkingo zizaba zakorewe mu Rwanda, nizijya kuba gusorezwa muri Ghana, FDA yabo izabikoreho neza”.

Si imirimo yo kurangiza ikorwa ry’inkingo gusa, kuko hari ibindi byitezwe ko u Rwanda ruzakorana na Ghana, mu rwego rwo kubaka serivisi z’ubuvuzi, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikenewe muri Afurika, kugira ngo bakomeze gushaka uko uyu mugabane wakwihaza muri serivisi z’ubuvuzi.

Abayobozi batandukanye ku mpande zombi bari bitabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano
Abayobozi batandukanye ku mpande zombi bari bitabiriye umuhango wo gusinya aya masezerano

Ghana FDA kiri mu cyiciro cya gatatu, cyemererwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), gukora imiti, mu gihe biteganyijwe ko umwaka utaha uzagera u Rwanda rwamaze kwemererwa kujya muri icyo cyiciro, nyuma yaho rukazajya mu cya kane aricyo cya nyuma.

Amafoto: André Rugema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka