Ibiganiro mpaka kuri ‘Gender’ mu rubyiruko byarurinda ihohoterwa

Urubyiruko rwo muri za kaminuza rumaze iminsi mu marushanwa ashingiye ku biganiro mpaka ku buringanire n’ubwuzuzanye (gender), rwemeza ko arufitiye akamaro kuko birwongerera ubumenyi bityo bikarurinda abarushuka ari na ho hava n’abaterwa inda zitateganyijwe.

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali babaye aba mbere bahawe ibihembo bitandukanye
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali babaye aba mbere bahawe ibihembo bitandukanye

Byatangajwe kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, ubwo urwo rubyiruko rwatoranyijwe muri za kaminuza umunani, rwasozaga ayo marushanwa ndetse abahize abandi bakaba babihembewe hagamijwe kubikangurira n’abandi kuko ngo bikubiyemo ubutumwa bwubaka.

Isimbi Belise wiga muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi yo muri Afurika yo hagati (AUCA), avuga ko ibyo biganiro bibungura ubwenge batabonera mu ishuri.

Agira ati “Ibi biganiro ni ingirakamaro kuko tubikuramo ubwenge bwiyongera ku byo twiga mu ishuri, cyane ko bituma dukora ubushakashatsi butandukanye kandi tukamenya kuvugira mu ruhame. Nk’ubu turaganira ku buringanire, bituma umukobwa yumva ko na we ashoboye bityo abamushuka ntibabone aho bamuhera”.

Icyo gikorwa cyitabiriwe na kaminuza zitandukanye
Icyo gikorwa cyitabiriwe na kaminuza zitandukanye

“Ibi tubivuga duhereye ko tubona mu Rwanda umugore n’umukobwa bitaweho, batejwe imbere bitandukanye na kera. Uburinganire burahari nubwo bidahagije kuko hakiri abagore bakitinya bakumva ko umugabo ari we munyembaraga ariko na we hakaba hari ibyo adashoboye bishoborwa n’umugore”.

Kurama Pias wiga muri Kaminuza ya Kigali (UoK) ari na yo yatwaye igikombe cy’iryo rushanwa, yavuze ko ibyo biganiro ari ingenzi, akanashimishwa n’ibihembo begukanye.

Ati “Ibi biganiro bidufasha kumenya gutekereza, noneho ku bijyanye na gender bigatuma tuyisobanukirwa kurushaho, bigafasha cyane cyane abakobwa kwirinda ibishuko. Ndishimye cyane rero kuba tubaye aba mbere, ni ishema kuri UoK kandi biduteye imbaraga zo kuzahora tuyitabira”.

Ndayisaba Eustache, umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abanyeshuri asobanura iby'aya marushanwa
Ndayisaba Eustache, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abanyeshuri asobanura iby’aya marushanwa

Umuhuzabikorwa w’Inama nkuru y’abanyeshuri mu Rwanda itegura iki gikorwa, Ndayisaba Eustache, agaruka ku mpamvu y’ayo marushanwa aba buri mwaka, yagize ati “Intego nyamukuru y’ibi biganiro mpaka ni ugukomeza kumvikanisha ihame ry’uburinganire duhereye mu rubyiruko rw’abanyeshuri. Bizatuma ibibazo by’ihohoterwa rikigaragara, cyane cyane ku gitsina gore rihagarara burundu bigizwemo uruhare n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa”.

Ati “Benshi bakomeje kugaruka ku kibazo cy’abangavu hirya no hino mu gihugu baterwa inda, abareka kwiga kubera iyo mpamvu n’ibindi. Twizera rero ko uko bazagenda bacengerwa n’ayo mahame y’uburinganire ari na ko ibyo bibazo bizagenda birangira muri sosiyete nyarwanda”.

Uwari uhagarariye umuryango Plan International Rwanda muri icyo gikorwa ari na wo ugitera inkunga, Babona Mahoro Céline, avuga ko kunyuza ubutumwa mu rubyiruko bituma bugera kuri benshi.

Ati “Turi mu bukangurambaga bwiswe ‘Girls get equal’, twahisemo rero gufatanya n’uru rubyiruko kuko ruhagarariye abandi benshi bityo bikoroha kubagezaho ubutumwa bijyanye. Bikangurira umwana w’umukobwa kumenya gufata icyemezo ku buzima bwe ndetse no kuvuga yemye ihohoterwa rimukorerwa”.

Babona Mahoro Celine wa Plan International Rwanda akangurira abakobwa kumenya gufata icyemezo cy'ubuzima bwabo
Babona Mahoro Celine wa Plan International Rwanda akangurira abakobwa kumenya gufata icyemezo cy’ubuzima bwabo

Yongeyeho ati “Ni uburyo bwiza bwo guhindura imyumvire y’urwo rubyiruko, bityo rurenge umuco wa kera watumaga umukobwa agaragara nk’umuntu udashoboye. Ajye amenya kuvuga ‘oya’ cyangwa ‘yego’ mu gihe gikwiye”.

Kaminuza ya Kigali (UoK) ni yo kaminuza yabaye iya mbere muri ayo marushanwa ihembwa igikombe n’ibihumbi 400FRW, iya kabiri iba ULK ihembwa igikombe n’ibihumbi 250Frw na ho iya gatatu iba Kaminuza y’u Rwanda (UR), ihembwa ibihumbi 150Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka