Ibiganiro bihuza urubyiruko rw’akarere ngo bibubakamo amahoro n’ubworoherane

Urubyiruko rw’imwe mu miryango yigenga mu karere k’ibiyaga bigari, rwemeza ko amarushanwa y’ibiganiro aruhuza buri mwaka, ngo arufasha kubaka amahoro.

Urubyiruko ruturutse mu karere k'ibiyaga bigari rwahuriye i Kigali mu marushanwa yo gukora imvugwaruhame ku muco w'amahoro n'ubworoherane.
Urubyiruko ruturutse mu karere k’ibiyaga bigari rwahuriye i Kigali mu marushanwa yo gukora imvugwaruhame ku muco w’amahoro n’ubworoherane.

Muri iyi week-end ishize urubyiruko ruturutse mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Kinshasa rwahuriye i Kigali ku nshuro ya gatatu, buri tsinda rigizwe n’Umunyarwanda, Umunye-Kongo ndetse n’Umunya Uganda.

Bari bahujwe n’amarushanwa yo kwandika imvugwaruhame (speech) ku byateza imbere amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, hagendewe ku muco w’ubworoherane.

Amatsinda yose ahuriza ku kuvuga ko impamvu y’intambara z’urudaca mu karere k’ibiyaga bigari, ziterwa no kubura ubworoherane hagati y’impande ziba zihanganye, zigahitamo kwifashisha urubyiruko mu ntambara zirushukishije amafaranga.

Ndizeye Lionnel wo mu muryango Never Again-Rwanda, yiga muri Lycee de Rusatira mu Karere ka Huye, ni umwe mu bageze ku rwego rwo guhura na bagenzi be baturutse hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari.

Yagize ati "Ikigo nigaho ni kimwe mu byagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ahagana mu myaka ya 2005. Ariko kuri ubu ndahamya ko ntayo ikiharangwa bitewe n’ibiganiro byo kwigishanya twagiye tugirana, ku buryo twatangaga insanganyamatsiko buri wese akavuga uko abyumva.”

Buri tsinda ryitabiriye amarushanwa rihabwa igikombe cy'ishimwe.
Buri tsinda ryitabiriye amarushanwa rihabwa igikombe cy’ishimwe.

Neema Baraka waturutse i Goma muri Kongo Kinshasa, avuga ko urugendo rwo kugera ku mahoro rukiri rurerure iwabo, kuko ngo bagihanganye no kugira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’abari n’abategarugori, ariko mu gace k’iwabo ngo batangiye kumvwa.

Uru rubyiruko ruganirira hamwe imvugo (stereotypes) zikunze kuranga abaturage ahanini batageze mu ishuri, ngo usanga zambika isura mbi bagenzi babo, bigatuma ari ho abashukanyi bahera boshya abaturage kugirira nabi abandi.

Ingero kuri stereotypes urubyiruko ku ruhande rw’u Rwanda rutanga ni nyinshi, zirimo amazina yitwaga Abatutsi mbere ya Jenoside yabakorewe, nk’inyenzi, inzoka n’andi.

Aya marushanwa ategurwa n’miryango ya Never Again, Vision Jeunesse Nouvelle na Ejo youth Echo ikorera mu Rwanda, ihuriza n’indi ikorera muri Uganda, Congo Kinshasa n’u Burundi.

Abayobozi bayo basaba ko mu rwego rwo gutegura ejo heza h’akarere k’ibiyaga bigari, abantu ngo bagomba kwemera no kubaha ibitekerezo by’abandi, kabone n’ubwo baba bavuze ibyo badashaka kumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka