Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 13.7% muri Kamena
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR, cyagaragaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 13,7% mu kwezi kwa Kamena 2023 ugereranyije na Kamena 2022.
Iki gipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kigaragaza ko ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 14,1%.
Mu kwezi kwa Kamena 2023, bigaragara ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 26,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,7%.
Iyi raporo ngarukakwezi, igaragaza ko iyo ugereranyije Kamena 2023 na Kamena 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9%.
Igakomeza igira iti: “Iyo ugereranyije Kamena 2023 na Gicurasi 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 0,4%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,5%.”
Ibiciro mu byaro iyi raporo igaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2023, byiyongereyeho 25,1% ugereranyije na Kamena 2022. Ni mugihe ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byari byiyongereyeho 28,2%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 19,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,7%.
Iyo ugereranyije Kamena 2023 na Gicurasi 2023, ibiciro byagabanutseho 1%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 1,8%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe haba mu mijyi no mu byaro byo bigaragaza ko mu kwezi kwa Kamena 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 20,4% ugereranyije na Kamena 2022, naho mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 22,4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Kamena 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 35,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 20,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,4%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuse iyi nkuru igamije iki?
Ubuvugizi bukorewe abaturage ni ubuhe?