Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 15.6% muri Nyakanga 2022
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.6% mu kwezi kwa Nyakanga 2022 ugereranyije na Nyakanga 2021. Ibiciro muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 13.7%.

Ibi biciro byo mu mijyi byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda, bigaragaza ko muri Nyakanga 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 28.6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12.4%, n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 17.2%.
NISR ivuga ko iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Nyakanga 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 12.5%.
NISR ikomeza igira iti “Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.9%.”
NISR igaragaza ko muri Nyakanga 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 22.5% ugereranyije na Nyakanga 2021. Ni mu gihe ibiciro muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 17.9%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 34.5% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11.4%.
Iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6.4%.
Iki cyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), muri Nyakanga 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 19.6% ugereranyije na Nyakanga 2021. Ni mu gihe muri Kamena 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 16.1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nyakanga 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 32.7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 9.6%.
Iki cyegeranyo gisoza kigaragaza ko iyo ugereranyije Nyakanga 2022 na Kamena 2022 ibiciro byiyongereyeho 2.7%. Iri zamuka ahanini rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.3%.
Ohereza igitekerezo
|
Gutwara abantu n ibintu byo ntikibazo kirome nibisanzwa ese reta igabanyije imisoro ntakintu cyagabunukaho mutibarize