Ibiciro ku isoko byazamutseho 2.1% mu kwezi gushize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kiratangaza ko mu kwezi gushize ibiciro by’ibicuruzwa byazamutseho 2.1%, ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022.

Iki gipimo cyashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, cyerekana ko iyo ugereranyije ukwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka n’ukuboza umwaka ushize wa 2022, usanga ibiciro ku isoko byariyongereyeho 2.1%.

NISR ivuga ko iryo zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho ku gipimo cya 3.6%, muri rusange iyo ugereranyije ukwezi kwa Mutarama 2022, n’ukwa Mutarama 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereye ku gipimo cya 31.1%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera kuri icyo gipimo mu kwezi gushize, ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye 57.3%, ibiciro by’amazi, inzu, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 12%.

Ni mu gihe ugereranyije ibiciro byo mu Mijyi no mu cyaro, usanga mu cyaro ariho ibiciro byazamutse cyane kurusha mu Mijyi, kuko iki gipimo cyerekana ko muri Mutarama muri uyu mwaka, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 38.8%, ugereranyije no muri Mutarama 2022, mu gihe mu Mijyi byiyongereyeho 20.7%.

Iki gipimo kandi kigaragaza ko mu Mujyi mu kwezi gushize ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu kwezi gushize byiyongereyeho 41%, mu gihe iby’amazi, inzu, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8%, naho ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 12.6%.

Iyo urebye mu cyaro igipimo cya NISR, cyerakana ko mu kwezi gushize ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 64.8%, mu gihe iby’amazi, inzu, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka