Ibiciro ku isoko byazamutseho 17.6% muri Nzeri 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%.

Ibiciro byo mu mijyi bisanzwe byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda, bigaragaza ko muri Nzeri 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,5% naho ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18.8%.

Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Nzeri 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 13.6%.

NISR ikomeza igira iti “Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022, ibiciro byiyongereyeho 2.1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4.8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 1.8%.”

NISR, igaragaza muri icyo cyegeranyo ngarukakwezi ko imiterere y’ibiciro mu byaro muri Nzeri 2022, byiyongereyeho 28.5% ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23.6%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 44.8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13.8%.

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.5%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Nzeri 2022 mu Rwanda byiyongereyeho 23.9% ugereranyije na Nzeri 2021. Muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20.4%.

NISR igira iti “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Nzeri 2022, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41.2% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11.1%.”

Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3.1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5.5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka