Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira

Ibiciro bikomeje gutumbagira muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe abaturage bari bizeye ko bizagabanuka, bagahahira imiryango yabo mu buryo buboroheye.

Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka
Ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka

Ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, iyo uhageze usanga ibiribwa bihenze cyane ndetse n’ibikoresho bitandukanye igiciro cyariyongereye.

Bamwe mu baganiriye na KigaliToday bavuga ko Leta yari ikwiye kugira icyo ikora, kugira ngo guhaha byorohere abaturage.

Kamikazi acuruza ibitoki mu isoko rya Kimironko, avuga ko hakwiye gushyirwaho igiciro cy’ibiribwa kikaba kizwi, aho kugira ngo umucuruzi yigenere ibiciro ku giti cye.

Ati “Nk’ubu twe ducuruza iyo ubonye mugenzi wawe yashyize igitoki kuri 450Frw, nawe uhita umwigana ugasanga igiciro kivuye kuri 380 ku kiro ako kanya kikagera kuri 450Frw.

Kamanzi Innocent acururiza mu isoko rya Kicukiro, avuga ko umuceri wa Pakisitani, wazamutse uva ku bihumbi 38 ugera ku bihumbi 42, umuceli wa Kigoli uva ku 20,500 ubu ugeze kuri 26000, ibirayi byavuye kuri 500 bigera kuri 650 naho ibishyimbo birimo kugura hagari ya 1200 na 1500, bitewe n’ubwoko bwabyo.

Icyegeranyo cya Banki y’Isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga mu 2022, ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iryo zamuka ryatinze munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane bikagera kuri 30%.

Icyakora ngo hari ukugabanuka ku rwego rw’Isi kubera ko mu mpera z’umwaka wa 2022, ibiciro byari hejuru ku kigero cya 8.8% ariko ubu biri kuri 6.6%.

Ku byerekeye ubukungu bw’imbere mu gihugu, kugeza ubu ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongereyho 31%, mu gihe ibyo ruhatumiza byiyongereyo 23.6% bigaragaza ikinyuranyo cya 8 %.

Igiciro cy'ibirayi gikomeza kuzamuka
Igiciro cy’ibirayi gikomeza kuzamuka

Ingaruka zo kuteza imyaka ihagije mu bihembwe by’ihinga, zatumye ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bizamuka.

Guverineri Rwangombwa avuga ko muri rusange ibiciro bizakomeza kuremerera abaguzi, kuzageza byibura mu mpera z’umwaka wa 2023, aho biteganyijwe ko bizatangira kugabanuka munsi ya 8%.

Ku bijyanye n’uko ibiciro bizagabanuka mu mpera za 2023, Guverineri Rwangombwa avuga ko no ku isoko mpuzamahanga byatangiye kugabanuka, bikaba bitanga ikizere ko no mu Rwanda bizagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka