Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 02 Gashyantare 2023.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Patrick Emile Baganizi, rivuga ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye ku wa 02 Gashyantare 2023, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivuguruwe mu buryo bukurikira:

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1544 kuri Litiro naho igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1562 kuri Litiro.

RURA ivuga ko iri gabanuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Guhera tariki 5 Ukuboza 2022, litiro ya lisansi yaguraga 1,580FRW, litiro ya mazutu ikagura 1,587FRW ni ukuvuga ko lisansi yagabanutseho amafaranga 36, naho mazutu igabanukaho amafaranga 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka