Ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, RURA yavuze ko guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Nzeri 2019, igiciro cya lisansi muri Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,067 kuri litiro, kivuye ku mafaranga 1,080 kuri litiro.

RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,065 kuri litiro mu mujyi wa Kigali, kivuye ku mafaranga 1,072 kuri litiro.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byaherukaga guhinduka mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka