Ibiciro bya Lisansi byazamutseho amafaranga 170
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibicirobishya bya lisansi, aho byazamutse biva ku mafaranga y’u Rwanda 1633 bigera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170 kuri litiro.

Ibiciro bya mazutu na byo byazamutseho amafaranga 110Frw kuri litiro, kuko byavuye ku mafaranga 1,647Frw bigera ku 1757Frw.
Izi mpinduka zibaye nyuma y’amezi hafi atanu, kuko ibiciro biheruka ari ibyo ku itariki ya 09 Gashyantare 2025.
RURA ivuga ko hari izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga, ariko ko Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarazigamye ibikomoka kuri peterori bihagije mu bubiko, kandi izakomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|