Ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugabanuka

Abarimo guhahira iminsi mikuru ya Noheli na n’Ubunani bavuga ko ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi byatangiye kugabanuka.

Igiciro cy'ibishyimbo cyagabanutse
Igiciro cy’ibishyimbo cyagabanutse

Bimwe muri ibyo biribwa byatangiye kugabanuka mu biciro harimo ibishyimbo byitwa Shyushya, byavuye ku 1500Frw ku kilo bigera kuri 720Frw, ibishyimbo bya Mutiki byavuye ku 1500 bigera ku mafara 1200Frw, ibyitwa Koruta biva ku mafaranga 1500 bigera ku 1300Frw naho iby’imvange biva kuri 900 bigera kuri 720Frw.

Abaganiriye na Kigali Today tariki ya 18 Ukuboza 2022, bavuga ko ibiciro ku isoko uko byari bihagaze ariko bikiri, uretse ko harimo n’ibyagabanutse birimo ibishyimbo, ibirayi ndetse n’ibiribwa bijyanye n’imboga n’imbuto.

Iradukunda Noel ni umuguzi warimo ahahira mu isoko rya Kicuriko, avuga ko umuceri w’umunyarwanda witwa Buryohe wavuye ku bihumbi 30Frw ku kilo ugera ku 28500Frw, naho umuceri witwa Salama wo muri Tanzaniya uva ku bihumbi 43Frw ugera ku bihumbi 40Frw.

Ati “Muri make ibiciro byagabanutse kuko ugereranyije no mu mezi atatu ashize byari hejuru cyane, ku buryo wajyanaga amafaranga ibihumbi 100 ugasanga uhahiye mu gafuka gato cyane, mbega wasangaga ibyo utwaye bitangana n’agaciro k’amafaranga wishyuye”.

Mukangango Appolonie acuruza ibirayi mu isoko rya Kimironko, avuga ko ibirayi bya Kinigi by’indobanure barimo kubigurisha amafaranga 500Frw mu gihe byagurwaga 600, ubu igiciro cy’ibirayi bya kinigi bitarobanuye birimo kugura amafaranga 450, mu gihe mu mezi 3 ashize byaguraga 500Frw.

Ibindi biribwa byagabanutse ni ibijumba byavuye ku mafaranga 500 bigera kuri 350Frw, imyumbati iva kuri 500Frw igera kuri 400Frw ku kilo, naho amateke ya Bwayisi ava ku 1000Frw agera kuri 800Frw ku kilo.
Iri gabanuka ry’ibiciro abakora ubucuruzi bavuga ko ryatewe n’uko imwe mu myaka yeze ubu harimo ibishyimbo, ibijumba, imboga, ndetse n’ibirayi.

Abaguzi bishimira ko muri ibi bihe by’iminsi mikuru abacuruzi batarimo kuzamura ibiciro uko bishakiye, ahubwo bakurikira amabwiriza ya Leta yo kudashyiraho ibiciro uko babyumva.

Iri zamuka ry’ibiciro Leta y’u Rwanda yakomeje guhangana naryo kugira ngo umuguzi adahendwa ku isoko, maze ishyiraho gahunda yo kubuza abacuruzi kwishyiriraho ibiciro bishakiye ndetse ishyiraho amabwiriza ko uzafatwa azabihanirwa.

Ibiciro by'ibirayi nabyo byagabanutse mu Mujyi wa Kigali
Ibiciro by’ibirayi nabyo byagabanutse mu Mujyi wa Kigali

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Richard Niwenshuti, avuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro, kugira ngo hatazabaho gukora ubucuruzi butubahirije amategeko ndetse no kudahenda umuguzi.

U Rwanda kandi ruzakomeza gushyiramo nkunganire aho biri ngombwa ari mu bijyanye n’inyongeramusaruro, ndetse n’ibitumwizwa mu mahanga, ariko cyane cyane hitabwa ku nyungu z’umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri mwakoze kugenda mugabanyaho nubwo atari cyane .ariko uko biri biraho

Mukashema salama yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka