Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byazamutse
Yanditswe na
KT Editorial
Urwego ngenzuramikorere ruzwi nka RURA, rubicishije mu itangazo rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori mu Rwanda byazamutse.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Maj Nyirishema Patrick uyobora RURA
igiciro cya Essence ngo ntikigomba kurenza 970Frw kuri litiro mu Mujyi wa Kigali , naho icya mazutu ngo ntikigomba kurenza 932frw.
Iri zamuka ngo ryatewe nuko ibi biciro by’ibikomoka kuri Peterori byazamutse ku isoko mpuzamahanga, nk’uko iri tangazo rikomeza ribitangaza.
Iri tangazo kandi rinihanangiriza abatwara abantu ko ntawemerewe kurishingiraho, ngo azamure ibiciro byari bisanzwe by’ingendo.
Ohereza igitekerezo
|