Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byazamutse, aho igiciro cya lisansi cyabaye 1,862Frw kuri litiro, ivuye kuri 1,803 Frw, bivuze ko hiyongereyeho 59Frw, naho mazutu ikaba yageze kuri 1,808 Frw, ivuye kuri 1,757Frw, ikaba yiyongereyeho 51Frw.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rivuga ko ibiciro bishya byavuguruwe bitangira gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00), bikazongera kuvugururwa mu gihe cy’amezi abiri.

RURA ikomeza ivuga ko mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange, hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka