Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byiyongereye, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw.

Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023.
RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.
RURA yakomeje itangaza ko “Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutangaze ni ingamba abantu bafata harimo kugenda n’imodoka rusange, amagare, amaguru. Gukora gahunda ikomatanyije kugira ngo ingendo zibe nkeya, gufatanya imodoka imwe igihe muva mu gice kimwe n’ibindi