Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% muri Nyakanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje izamuka ry’ibiciro by’ibirimo ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70.7% muri Nyakanga 2025, ryatumye muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongeraho 7.3% ugereranyije na Nyakanga 2024.

Iyo ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, usanga ibiciro byiyongereyeho 0.1%, izamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 69.6% n‘ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2.7%.
NISR yatangaje ko ubwiyongere bw’ibiciro bwatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6.4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 12.2%, iby’ibijyanye n’ubuvuzi 70.7%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi 7%, iby’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 20.1%, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 7.7%, ugereranyije Nyakanga 2025 na Nyakanga 2024.
Ni izamuka rije rikurikira iryo muri Kamena 2025, kuko byari byiyongereyeho ku kigero cya 7%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|