Ibiciro bizamurwa n’uko hari ibikenewe ku isoko bidahari - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe umusanzu wa buri wese kugaira ngo ikibazo cy’umusaruro w’ibiribwa gikemuke, ndetse binagabanye itumbagira ry’ibiciro ku masoko kuko riterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa.

Perezida Kagame yabitangaje ku wa 4 Nyakanga 2023 ku munsi wo Kwibohora, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA). Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye harimo izo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’imbere mu Gihugu. Cyaranzwe kandi no kwakira ibitekerezo binyuranye binyuze mu ikoranabuhanga, ku bari bagiteze amatwi banyuranye.

Ubwo Umukuru w’Igihugu yabazwaga ku kibazo cyo kwihaza mu biribwa, yavuze ko kuboneka k’umusaruro udahagije imbere mu Gihugu bituma hari bimwe mu biribwa bitumizwa hanze, bigatuma igiciro cyabyo gikomeza kuzamuka.

Ati “Kongera umusaruro muri buri kintu cyose dukora ni ngombwa, ari abahinzi, ari aborozi, ari abashoramari mu gihugu bigomba kwiyongera. Igihe umusaruro utazamuka ndetse ku muvuduko wo hejuru, tuzahora dufite icyo tubuze kuko ibiciro bizamurwa n’uko hari ibikenewe ku isoko bidahari”.

Ati “Twese nidukomeza gushyira hamwe umusaruro uzazamuka. Umusaruro rero uzazamuka ari ku ruhande rwa Leta gushyiramo ishoramari, ari abikorera, ari n’abaturage bose bashyiramo imbaraga. Ntago umusaruro ushobora kuva ku ruhande rumwe gusa ntibishoboka”.

Ku ruhande rwa Leta, Perezida Kagame yavuze ko hari ibirimo gukorwa nko gushyira imbaraga mu kuhira, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikukunze kuzahaza umusaruro w’ubuhinzi.

Gusa yanenze abatubahiriza inshingano zabo uko bikwiye, ngo izo gahunda zirusheho gutanga umusaruro.

Ati “Hari ababishinzwe ku nzego za Leta badakora ibyo bakwiye kuba bakora, kandi bafitiye n’ubushobozi. Ku rundi ruhande rw’abakwiye kuba babikoresha cyangwa se bakora ibyo bikabunganira nabo hari benshi badakora ibya ngombwa”.

Yakomeje ati “Urugamba ruriho rero ni uguhora tugerageza kubivuga ariko no kubaza abantu niba ibyo bakwiriye kuba bakora babyuzuza. Ibyo rero iteka ntabwo bigenda nk’uko umuntu abyifuza. Ni uguhozaho abantu bagerageza kuzamura ibishoboka”.

Akomoza ku bigaragaza ko hari intambwe iterwa mu guhangana n’ubukene yagize ati “Ariko iyo ugiye kureba nk’ukuntu ubukungu bwazamutse muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka, bwazamutse hejuru ya 9%, nta handi biri nta n’ubwo ari muri Afurika gusa n’ahandi nta hantu bimeze gutyo. Biriya ni ibyerekana ko hari igikorwa n’ubwo ku rundi ruhande uzahura n’abantu kandi bishingiye ku kuri bakubwira ko hari ibikibuze hano”.

Ubwo yabazwaga ku bindi bibazo byakomeje kubazwa na benshi nk’ibibangamiye imibereho myiza, Perezida Kagame yavuze ko nko mu bwikorerezi hatumijwe bisi nyinshi ziri hafi kugera mu Rwanda, ndetse ko hari n’izamaze kuhagera mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka