Ibice bimwe by’Akarere ka Gasabo bizabura umuriro ku wa Gatatu

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko Akagari ka Kamatamu n’igice cy’ Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru ndetse n’igice cy’ Akagari ka Kamukina mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo hazaba ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kuwa Gatatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, kuva saa tanu za mu gitondo kugera saa sita z’amanywa.

REG yatangaje ko ibi bizabaho kubera imirimo yo kwimura igice cy’ umuyoboro w’amashanyarazi wa Kinyinya.

Itangazo rya REG risaba abantu bose kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.

REG kandi ikavuga ko yisegura ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo izaba irimo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka