Ibibera mu Burundi byatuma habaho kurwara muzunga-Minisitiri Mushikiwabo
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015, ko u Rwanda rucecetse ku bibera mu Burundi, kuko ngo "habaho kurwara muzunga".
Yavuze ko u Rwanda rudashobora kohereza ingabo zo gutabara Uburundi nubwo ari igihugu cy’igituranyi kandi cy’ikivandimwe, kikaba kiri hamwe n’u Rwanda mu miryango itandukanye; kuko ngo Uburundi bufite ubuyobozi bwabwo.

Yagize ati "Ibibera mu Burundi birakomeye; twagenjeje make, duhitamo guceceka kuko gukomeza gusubiza byari kuduteza muzunga".
Asobanura iby’ikirego cyo gucumbikira abashaka gutera Uburundi, Ministiri Mushikiwabo, yabwiye abanyamakuru ko guhungira mu Rwanda kw’Abarundi atari igitangaza, kuko n’Abanyarwanda bagize ibibazo ari ho bahungira.
Ati "Nta Murundi uzigera ahezwa muri iki gihugu". U Rwanda ngo rutegereje ko ibibazo bihosha mu Burundi ndetse n’ubuyobozi bugashira impumpu, kugira ngo impande zombi zishobore kwicarana no kuganira ku birego Leta y’Uburundi irushinja.
Ministiri Mushikiwabo yavuze ko hari byinshi u Rwanda na rwo rwarega Uburundi, birimo kwirukana Abanyarwanda bafite ubwenegihugu bw’ Uburundi, hamwe no gushyira agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi, aho birukanye umudiporomate w’u Rwanda.
Kuba ibibazo by’Uburundi byaragize ingaruka ku Rwanda byo ngo ntibyabura, kuko ngo Abanyarwanda basangiye byinshi n’Abarundi.Yavuze ko u Rwanda rwifuza kurangira kw’ibibazo bibera mu Burundi.
U Rwanda ngo rwakoze byinshi birimo kwakira impunzi z’Abarundi, kandi ngo hari byinshi rwakora ariko rubifatanyije n’ubuyobozi bw’Uburundi kandi ku bushake bwabo.
Ministiri Mushikiwabo yagize n’icyo avuga ku mubano n’Ubufaransa, aho ngo iki gihugu kigikeneye kugira ibyo kinoza "nubwo cyavuze ko gikeneye kubana neza n’u Rwanda".
Yagize ati "Haracyari ibimenyetso bitari byiza bigikeneye gutunganya, birimo iby’ubutabera.Wenda ambasaderi mushya mu Rwanda azagira ibyo akemura".
Ibyo gufungura Ingabire Victoire, nk’uko byasabwe n’ishyaka rya gisosiyariste ryo mu Bufaransa, ibyo Ministiri Mushikiwabo ngo ntaho yigeze abyumva ko ishyaka ryo mu mahanga ribisaba ikindi gihugu. Kandi n’ubwo byaba byo ngo ryaba ryarirengagije amateka ababaje u Rwanda rwanyuzemo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|