Ibibazo ntibyakemuka nta bufatanye bw’umugore n’umugabo-Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko nta bufatanye hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hagati y’umuhungu n’umukobwa, ibibazo igihugu gifite bitakemuka.

Yabivuze ku wa 29 Werurwe 2019, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore.
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma, bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi mu nzego z’ibanze, abahagarariye imiryango itandukanye n’abandi.
Minisitiri Ngirente yavuze ko guha amahirwe angana abagabo n’abagore ari byo bituma igihugu gitera imbere.
Yagize ati “Guha amahirwe angana abagore n’abagabo cyangwa abana b’abahungu n’abakobwa, bigira uruhare rugaragara mu guteza imbere inzego zigize ubuzima bw’igihugu n’iz’umuryango. Ibyo ni byo byatumye Abanyarwanda basaranganya amahirwe atangwa n’igihugu, baharanira iterambere ry’igihugu n’imiryango”.
Minisitiri Ngirente yakomeje avuga ko ibyo byagize uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bigenda byugariza imibereho myiza y’abaturage n’iy’umuryango.
Ati “Bimwe muri ibyo bibazo tukigenda dukemura harimo ibibazo by’imirire mibi, kugwingira kw’abana, kutagira ubwishingizi mu kwivuza, abana bata amashuri n’ibindi. Ibyo bibazo ntibyakemuka umugabo n’umugore badafatanyije cyangwa tudahaye amahirwe angana abakobwa n’abahungu mu rwego rw’iterambere”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb. Nyirahabimana Solina, yavuze ko hari ibyiza bigenda bigerwaho mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, cyane nko mu bukungu nubwo ngo bidahagije.
Ati “Ubu tunejejwe n’uko abagore n’abagabo bose bafite uburenganzira ku butaka, bigatuma ushatse inguzanyo ayibona bigateza ingo imbere. Abagore n’abagabo bakoresha ibigo by’imari ku buryo bwiza nubwo batanganya, kuko abagore ni 63% naho abagabo bakaba 74%”.
Avuga kandi ko urwo rwego rukeneye kongerwamo ingufu kugira ngo umugore na we azamuke, kuko ngo no mu kuzigama umugore akiza inyuma y’umugabo.
Minisitiri Nyirahabimana yakomeje asaba abagore gukoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, bakiga, bakavumbura bityo bakiteza imbere kimwe na basaza babo, bityo habeho ubwuzuzanye bugirira akamaro bose n’igihugu muri rusange.
Imibare igaragazwa na MIGEPROF yerekana ko ubu abagore b’abaminisitiri ari 50%, abayobozi b’uturere 26.7%, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza 66.7%, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu 26.7%, muri Njyanama z’uturere ni 45,2% na ho mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakaba 11%.
Mu bucamanza abagore ni 49.7% mu gihe mu bunzi ari 44.3%, icyakora mu nzego z’umutekano ho ngo imibare y’abagore iracyari hasi cyane.
Insanganyamatsiko ijyanye n’ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore igira iti “Dufatane urunana abagabo n’abagore, twubake umuryango utekanye”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|