Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame

Mu nama yahuje abahagarariye urubyiruko rwo mu muryango wa Commonwealth ndetse na bamwe mu bakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bitabiriye CHOGM i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rutihariye ibibazo, ahubwo hari n’ibyo ruhuriraho n’abakuze.

Iyi nama izwi nka Intergenerational dialogue, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ibaye ku nshuro ya karindwi, ikaba kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Commonwealth, Minisitiri w’Intebe wa Canada na Perezida wa Seychelles.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’ibihugu batandukanye bitabiriye iyo nama, ndetse ashima n’urubyiruko rwaje kugaragaza bimwe mu bibazo n’imbogamizi, bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza yabo.

Yijeje urwo rubyiruko ko bimwe mu bibazo bagaragaje birimo ubusumbane ku kugera ku ikoranabuhanga, ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, ubushomeri n’ibindi, byose bigomba gushyirwamo imbaraga n’Abakuru b’Ibihugu byo muri Commonwealth, bagakorera hamwe mu gushaka ibisubizo.

Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ugukorera hamwe, yaba abato n’abakuru. Ntabwo bigomba kuba buri gihe ibibazo by’urubyiruko gusa cyangwa abakuze, hari bimwe twese duhuriyeho. Ni yo mpamvu ari ingenzi ngo dukorere hamwe.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibibazo urubyiruko rwo muri Commonwealth rwagaragaje abyumva cyane, kuko 71% by’abatuye u Rwanda ari urubyiruko, bituma ibibazo byose bavuze afite icyo abiziho.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, nawe wari witabiriye iyo nama, yashimangiye ko urubyiruko rugomba kugira uruhare rutaziguye muri politiki n’imyanya ifata ibyemezo muri Commonwealth.

Ati “Dukeneye ko mukora kugira ngo mubigereho, natwe tugomba kumenya neza ko tubashyigikiye, tukabatera imbaraga uko dushoboye”.

Perezida Wavel Ramkawalan wa Seychelles, yavuze ko urubyiruko kugeza uyu munsi rutariyumva muri Politiki, bigatuma rugenda rwitandunya nayo.

Ati “Impamvu iroroshye, ntibumva ko hari ikintu muri politiki kibareba, ntibabasha kumva ko ibyo abayobozi bavuga bababwira, bigatuma benshi bumva ko batatekerejweho”.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yashimiye abahagarariye urubyiruko rwo muri Commonwealth, bagaragaje impungenge zitandukanye kuri bagenzi babo, anabizeza ko uwo muryango wiyemeje guhindura ejo hazaza habo.

Biteganijwe ko Pakisitani ariyo izakira inama ya 10 y’Abaminisitiri b’urubyiruko muri Commonwealth, muri Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka