Ibibazo duhuriyemo bishobora gukemuka turamutse dukoranye - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yavuze ko inzego za Leta n’abikorera bakeneye gufatanya kuko ibibazo byose byakemurwa bahuje imbaraga.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo Afurika yaciyemo birimo Covid-19 n’ihindagurika ry’ikirere, bikwiye guha isomo abayituye.

Yagize ati: “Ibibazo biturutse ku cyorezo, imihindagurikire y’ikirere, byatwigishije amasomo menshi y’ingenzi. Muri yo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego rw’abikorera na Leta. Mu myaka yashize, icyagaragaye ni uko ibibazo duhuriyeho bishobora gukemuka turamutse dukoranye.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo hashyirwagaho Isoko Rusange rya Afurika, icyari kigamijwe, ari ukubaka ubushobozi bw’abatuye uyu Mugabane no kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo.

Perezida Kagame yavuze ko biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afurika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera, nyamara uyu Mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi.

Yavuze ko hakenewe kuvugurura imitekerereze kuko bishoboka ko Afurika yaba igicumbi cy’ubukungu.

Ati: “Nk’uko iki kinyejana kigenda gitera imbere, Afurika izagenda iba imwe muri moteri y’ubukungu bw’isi. Ariko kugira ngo dutere imbere, tugomba kuvugurura imitekerereze yacu.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko mu myaka yashize byagaragaye ko haramutse habayeho ubufatanye, imbogamizi n’ibibazo byose Afurika ihura na byo byabonerwa umuti. Yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ibikenewe byose ahubwo igikwiye gukorwa ari ukubisaranganya no kubibyaza umusaruro.

Perezida Kagame yavuze ko kwihuza byaha ubushobozi aba bacuruzi bakagira ingufu ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Kwihuza kw’abacuruzi ba Afurika ni amahirwe yo kwaguka kw’isoko ryacu, kandi rikabasha kugira ubushobozi bwo guhiganwa.”

Ni ubutumwa yahaye abarenga 2.000 bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.

Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ikaba yitabirwa n’abayobozi mu nzego z’abikorera muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka