Ibibazo byo mu ngo z’abagore bashakanye n’ababahishe muri Jenoside biragenda bikemuka

Abakobwa n’abagore bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaza gushakana n’abagabo babahishe, bavuga ko bahangayitse cyane igihe bari bihishe bakaza gusongwa n’urushako nyuma yo kurokoka bakisanga babana nk’abagore n’abagabo.

Mukandekwe n'umugabo we bakomeje kubana biteza imbere bigaragarira buri wese ko gushakana kwabo ntacyo bibangamyeho
Mukandekwe n’umugabo we bakomeje kubana biteza imbere bigaragarira buri wese ko gushakana kwabo ntacyo bibangamyeho

Abo bagore bavuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside bagiye bemera kugumana n’abasore cyangwa abagabo babahishe kuko bari bamaze kumenyerana rimwe na rimwe nta n’imiryango bafite yo gusubiramo.

Bavuga kandi ko usanga hari ubucuti bigeze kugirana mbere n’ababahishe ku buryo kumarana igihe byatumye barushaho kwiyumvanano cyangwa kubura uko bagira bakemera kubana ngo batangire ubuzima bushya.

Abakobwa bari mu bwihisho ku basore kandi ngo babonaga rimwe na rimwe uwabahishe ari umuntu ntagereranywa kuko yatabaye ubuzima bwabo, ku buryo gukundana bya nyabyo byabaga byoroshye ku muntu wakugiriye akamaro nk’uwo.

Nyamara nyuma y’igihe ibyari umubano byaje kuba amarira kuri bamwe ndetse zimwe mu ngo zirasenyuka kubera amakimbirane ashingiye ku bwoko yaje kwaduka muri iyo miryango bihungabanya benshi by’umwihariko abarokotse bashakanye n’ababahishe.

Imiryango isaga 20 yo mu Karere ke Muhanga, uyu mwaka abagore bashakanye n’ababahishe muri Jenoside yagaragayemo ibyo bibazo biba ngombwa ko hitabazwa imiryango ishinzwe isanamitima ngo yongere kubabanisha.

Uramutse Viateur utuye mu Murenge wa Cyeza yahishe Mukandekwe Anoncée, bose bari mu kigero cy’imyaka 20, kandi ngo bari baziranye kuko bahuriraga mu misa kwa padiri.

Uramutse wabaga kwa nyirakuru yabonye Mukandekwe aho yihishe aramujyana amuhisha aho kwa nyirakuru kugeza igihe Inkotanyi zamaraga kubohora Igihugu.

Uwo musore avuga ko yumvikanye na Mukandekwe ngo bakomeze kwibanira nk’umugabo n’umugore, ndetse nyuma y’imyaka itatu aza no kumusaba aramukwa.

Uramutse na Mukandekwe baraciwe kuko byitwaga ko bashakanye badahuje ubwoko

Uramutse avuga ko abarokotse mu muryango wa Mukandekwe bababajwe no kuba umukobwa wabo ashaka mu muryango bafataga nk’abanzi, ku buryo banze ko Mukandekwe yongera kubakandagirira mu rugo.

Umuryango wa Uramutse na wo ntiwishimiye uko umuhungu wabo ashatse umukobwa yahishe kuko bakekaga ko ngo azabagambanira.

Agira ati “Njyewe tumaze kumvikana ko tubana imiryango yacu yarahungutse maze iratwamagana, umugore wanjye yavugaga ko nta wundi yabana nawe kuko namubaye hafi, ariko imiryango yacu yose yaratwanze biratugora kubaho nta miryango dufite idushyigikira”.

Yongeraho ati “Iwabo w’umugore bavugaga ko n’ubwo namuhishe tutari dukwiye kubana kuko bene wacu ari bo babahigaga, na we akababwira ko nta mukunzi yigeze abona nka njye, biba urugendo rurerure, twarabyaye ntihagira udusura ntihagira uduhemba”.

Mukandekwe avuga ko yahangayikishijwe cyane n’ubuzima bukarishye yabayemo yihisha ngo aticwa, biza kumubera bibi cyane amaze gushaka akarushaho kuba igicibwa iwabo n’aho yashakiye.

Avuga ko ashimira umugabo we kuba atarigeze amufatanya n’ibibazo yari arimo yihishahisha, kuko biyemeje kubana nyuma yo kurokoka.

Mukandekwe avuga ko byamugoye kwibona ntawe umwitayeho mu muryango yashatse n'uwo avukamo ariko nyuma baza kwiyunga
Mukandekwe avuga ko byamugoye kwibona ntawe umwitayeho mu muryango yashatse n’uwo avukamo ariko nyuma baza kwiyunga

Ikindi ngo yaba we n’umugabo ntibigeze boroherwa no guhanahanwa kuko yabwirwaga amagambo mabi n’abavandimwe be.

Ati “Nahoranaga intimba mu mutima ukuntu aho nashatse nta jambo mfite, aho mvuka naho nta muvandimwe unyumva, ngahora niguze, ibikomere naterwaga n’imiryango yanjye bambwiraga ko naciye inzira mbi”.

Yongeraho ati “Byari ibintu bigoye kuko ntitwajyaga mu miryango yacu tujyanye n’abagabo, kuko ntibabumvaga, noneho aho nashatse hafi aho bahiciye data wacu, abavandimwe banjye bancyuriraga bambwira ngo nagiye guhemba abagome ngo indobo izanyuma ku mutwe ngemura”.

Mukandekwe avuga ko yibazaga iherezo rye bikamuyobora, gusa akagira amahirwe yo guhuza n’umugabo we bakomeza kwihangana.

Nyuma y’urugendo rugoye ubuzima bwaje guhinduka bwiza

Umuryango wita ku isanamitima by’umwihariko ku bapfakazi n’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (SEVOTA), watangiye ibikorwa byo gufasha imiryango y’abashakanye n’ababahishe mu rugendo rw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

SEVOTA kandi ifasha abagore n’abakobwa bahohotewe muri Jenoside basambanyijwe ku ngufu n’interahamwe, ikanafasha abana bavutse kuri abo bagore kubohoka bagasubirana ubuzima busanzwe burimo no gukomeza amasomo.

Mukandekwe avuga ko akiyimenya SEVOTA yendega guta umutwe kubera ihunganana ry’imibereho ye mu muryango, ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku isanamitima yahuye na bagenzi be bahuje ikibazo maze batangira komorana ibikomere baraganira yumva ko atari wenyine kandi bafashwa kwibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere.

Uwo mugore yaje kandi kwakirwa n’imiryango yashatsemo n’aho avuka abavandimwe be bongera kumwibonamo arasabwa arakobwa arahembwa nk’umubeyi, ubu arisanga mu bavandimwe be kubera inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge n’isanamitima.

Agira ati “SEVOTA yankuye kure kuko nirirwaga nigunze ntazi icyerecyezo cy’ubuzima bwanjye ntahura n’abandi ariko ubu meze neza nariyubatse n’umuryango wanjye twiteje imbere, abana banjye basigaye bafite umuryango ubakunda nta kibazo ngifite”.

Umugabo wa Mukandekwe nawe ahamya ko kubera gukora cyane abababonaga bagiye bisubiraho bakabona ko kubana n’uwo bitaga ko badahuje ubwoko ntacyo bitwaye bityo batangira kubibonamo bituma bongera gukundwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko imiryango ibanye muri ubwo buryo ikomeje kwegerwa no kuyigarurira icyizere bagasohoka mu bwigunge kandi bakarushaho kwimakaza ubwiyunge.

Agira ati “Aba bantu barubatse ingo zirakomeye, kubahugura bibakura mu bwigunge kandi bakamenya ko kuba barahisemo bigoye bamwe kubumva. Ubu uyu munsi bakwiye kwishimira ubuzima babayemo bakirengagiza imyumvire ifatwa nko guhitamo nabi ahubwo bakanezererwa uko bari kuko bafite uburenganzira bwo kwishima nk’abandi babayeho neza”.

Umukozi w’umuryango SEVOTA, Nishimwe Martha, ukuriye umushinga witwa ‘Reba kure’ wita ku bagore bahohotewe muri Jenoside, avuga ko buri mwaka mu turere bakoreramo hatoranywa imiryango igomba kwitabwaho.

Avuga ko imiryango bafasha yari ibanye nabi kugeza n’aho ingo zimwe zisenyuka kubera kunanirwa kwihanganira ibyayibayeho, ariko ko nyuma yo kuganirizwa bongeye kubana neza.

Ati “Ababyeyi basigaye ari intangarugero, twabahaye umwanya wo kongera kuvugurura urukundo, bakubakira ku byo bazirikana uko bigeze gukundana no kubana. Ubu ni intangarugero mu kwigisha ‘Ndi Umunyaranda’ n’Ubumwe n’Ubwiyunge”.

Umuryango SEVOTA ufasha iyo miryango kwiteza imbere ngo isohoke mu bwigunge
Umuryango SEVOTA ufasha iyo miryango kwiteza imbere ngo isohoke mu bwigunge

Umuryango SEVOTA urimo kwita ku miryango isaga 300 hirya no hino mu gihugu ibanye muri ubwo buryo bwo kuba yarashakanye hatabanje kubaho imihango yabugenewe ku bakobwa bahigwaga n’ababahishe kandi ngo biratanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka