Ibibazo byo mu miryango bituma abana biyongera ku mihanda

Mu Mujyi wa Kigali hongeye kugaragara abana bato benshi bo ku muhanda, bavuga ko babiterwa n’ibibazo byo mu miryango yabo.

Mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali uhasanga udutsiko tw’abana b’abahungu n’abakobwa bo mu kigero kiri hagati y’imyaka 6 na 14, bagaragara nk’aho batagira iwabo ariko bahafite nk’uko babyivugira, gusa bakaba barahacitse kubera ibibazo binyuranye.

Kuba ku mihanda bibarutira ubuzima bugoye bw'iwabo.
Kuba ku mihanda bibarutira ubuzima bugoye bw’iwabo.

Bamwe muri bo bari bari i Nyabugogo hafi y’aho bakunze kwita kwa Mutangana, basobanuriye Kigali Today impamvu bahisemo kwibera mu muhanda.

Ndayishimiye Eric w’imyaka 13 ukomoka mu Cyahafi ati "Njyewe mama antuma amafaranga nkaza hano ngatoragura utunyanya, uturayi n’udutoryi nkaza kutugurisha ayo mbonye nkayashyira mama agahaha ariko iyo ntayabonye sintaha".

Hakizimana Muhamadi w’imyaka 9 wo mu Gatsata na we ati "Njyewe iwacu simbona ibyo kurya, ntitunafite aho turara kuko inzu twabagamo bayidusohoyemo bigatuma nza hano kwishakira icyo kurya".

Uwineza, umwangavu w’imyaka 11 na we wo mu Cyahafi wari ufite agacupa ka kole ati "Iwacu bavuze ko nabibye amafaranga magana atanu bahita banyirukana ngo nzagaruke nyazanye nanjye sinasubirayo none nibanira n’abandi hano bwakwira tukajya kwiryamira muri gare".

Kubera batagira aho baba bahitamo kujya kwibera mu rufunzo.
Kubera batagira aho baba bahitamo kujya kwibera mu rufunzo.

Uyu mwana ugaragaraho indwara z’uruhu, akomeza avuga ko yahagarikiye kwiga mu mwaka wa gatatu w’abanza kubera ubukene ariko ngo bimushobokeye yarisubiramo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kandi burimo kugishakira umuti.

Avuga ko ingamba ya mbere yo gukemura iki kibazo ari ugusubiza aba bana iwabo kuko abenshi bahafite.

Ati “Tuzashyikiriza ababyeyi umwana wabo ubundi tugirane amasezerano imbere y’ubuyobozi bw’umudugudu, akagari n’umurenge batuyemo, ko umwana atazagaruka mu muhanda ubundi uwo muryango ushakirwe ubufasha bityo ushobore kumwitaho".

Akomeza avuga ko abadafite imiryango bazajyanwa mu bigo byo kubagorora nk’icya Gitagata, nyuma bashakirwe imiryango.

Ibiyobyabwenge byo babifatira ku mugaragaro. Aha uyu yarimo anywa kore.
Ibiyobyabwenge byo babifatira ku mugaragaro. Aha uyu yarimo anywa kore.

Aba bana usanga banywa kole ku mugaragaro, bikanze ubafata bakirukankira mu rufunzo rwo mu gishanga cya Nyabugogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dore ikizakemura burundu ikibazo cy’abana b’inzererezi : 1.Inteko nishyireho umubare ntarengwa w’abana umunyarwanda atagomba kurenza. Kandi mbona 3 ari abo, tuve mu marangamutima (cfr Ubushinwa) 2.Hateganwe ibihano birimo n’igifungo ku mubyeyi udafata neza uwo yabyaye. Leta izajye yunganira gusa ababana n’ubumuga. 3. Inkunga zigenerwa abatishoboye ntizikwiye gutangwa nk’umushahara. Bituma abazihabwa badateganya ngo ejo bazongera bahembwe! Iyo inkunga ihagaze, uwayihabwaga aguma mu bukene kuko atateganije. Umuti : Amafaranga yose agenerwa bariya bantu ni ashyirwe mu mishinga ibyara inyungu noneho bajye bafata inyungu zivamo, bityo bizatuma ayo mafaranga adashira. Abadashoboye gukora hashyirwaho kioske bazajya bafamo ibiribwa n’ibikoresho kuko amafaranga bafata abenshi bayapfusha ubusa. Icyakora abafite abana, abo bana bajya babazwa impamvu abayeyi babo batitaweho.

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ibi bintu Leta ibifitemo uruhare kuko biyongereye kuva bavanaho ibigo by’impfubyi!Minisiteri y’Umuryango izabibazwe

eva yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka