Ibibazo byatutumbaga hagati y’abarobyi ba Nyamasheke na Rusizi byavugutiwe umuti

Nyuma y’ibibazo byagaragaye hagati y’amakoperative y’abarobyi mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, kuwa 13/01/2014 ubuyobozi bw’uturere twombi n’abarobyi ku mpande zombi bahuriye hamwe kugira ngo ibyo bibazo bivugutirwe umuti, bityo iterambere ry’umurobyi ribashe kugerwaho.

Ikibazo nyamukuru hagati y’abarobyi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi cyari gishingiye ku musaruro wo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, utu turere twombi duhuriramo, ariko hakabaho kwitana “bamwana” hagati y’aba barobyi; bamwe bavuga ko abandi bavogereye imbibi z’amazi bakarobera mu karere katari akabo.

Abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke (bakorera mu makoperative 9) batungaga agatoki abo mu karere ka Rusizi (bari mu makoperative 7) bavuga ko babavogera cyane, ahanini bigashingira ko mu karere ka Rusizi haba hari isoko rinini ry’Abanyekongo bagura umusaruro w’amafi n’isambaza ku bwinshi ugereranyije n’ibigurirwa mu karere ka Nyamasheke.

Ubuyobozi bwa Nyamasheke na Rusizi, Ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.
Ubuyobozi bwa Nyamasheke na Rusizi, Ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.

Ikindi kibazo cyari giteje impagarara ni icya sosiyete “Umushinga w’Uburobyi muri Cyangugu (Projet Pêche Cyangugu)” yahoze ari iya Leta ikaza kwegurirwa abikorera ari na yo yari ifite isoko ryo kurangura no kugurisha umusaruro w’uburobyi mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ariko na bwo hakagaragara ubusumbane bw’ibiciro muri utu turere ku buryo ikilo cy’isambaza mu karere ka Nyamasheke cyagurwaga ku mafaranga igihumbi nyamara kikagurwa ku bihumbi bibiri mu karere ka Rusizi.

Nk’uko byemezwa n’abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke, ngo ibi byatezaga umutekano muke mu barobyi ngo kuko bitewe n’icyo giciro cyiza cy’i Rusizi, byatumaga abarobyi baho babigenderaho bakageza ubwo baroba no mu mazi ya Nyamasheke ariko kandi ngo hari n’abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke bari barafashe icyemezo cyo kutagurishiriza umusaruro wabo i Nyamasheke ahubwo bakavugana n’ab’i Rusizi kugira ngo babe ari bo babagurishiriza umusaruro kuri icyo giciro gitubutse, ari na byo byakomezaga guteza akajagari gakabije hagati y’aba barobyi.

Mu byasuzumwe, byagaragaye ko iyi sosiyete “Projet Pêche Cyangugu” idafite ibyangombwa byuzuye ndetse n’ubuyobozi bukwiriye, hafatwa n’umwanzuro wo kuyihagarika by’agateganyo kugira ngo ibanze yuzuze ibyo isabwa ndetse hazabeho kwicarana n’abarobyi kugira ngo hanozwe igiciro.

Ibyiciro bitandukanye byari byitabiriye iyi nama yo gukemura ibibazo byari hagati ya y'abarobyi ba Nyamasheke n'aba Rusizi.
Ibyiciro bitandukanye byari byitabiriye iyi nama yo gukemura ibibazo byari hagati ya y’abarobyi ba Nyamasheke n’aba Rusizi.

Abarobyi bo mu turere twombi bavuga ko iyi nama yabaye ingirakamaro kuko yatumye babona umurongo mwiza wo gukoreramo kandi bikaba bizanoza imikorere yabo.

Iyi nama kandi yagarutse ku iterambere ry’abarobyi, aho bakanguriwe kurwanya imitego itemewe ikoreshwa mu kiyaga cya Kivu kandi bakarushaho kubungabunga umutekano wo mu mazi.

Iyi nama yahuje Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na mugenzi we uyobora akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar hamwe n’abahagarariye abarobyi bo mu karere ka Rusizi ndetse n’aba Nyamasheke, yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano barimo Ingabo na Polisi kugira ngo bakemurire hamwe ibibazo by’ingutu byari hagati y’abarobyi bo muri Nyamasheke na Rusizi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka