Ibibazo byakemurwaga n’abunzi birakemurwa bite na ba Gitifu b’Utugari n’Imirenge?

Ubusanzwe, abunzi bo ku rwego rw’Akagari ari narwo rwa mbere, bakemuraga ibibazo byananiranye gukemuka ku rwego rw’Akagari. Nk’uko bisobanurwa na Niyirora Rashid, umuyobozi w’Akagari ka Nyamata ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuntu ugiranye ikibazo n’undi, kibanza gukemurirwa ku rwego rw’isibo(ingo hagati 15-20) bitewe n’aho batuye. Nyuma yaho umuyobozi w’isibo akora raporo y’uko bakijije ikibazo, abari bafitanye ikibazo bombi bagahabwa kopi.

Iyo mu bafitanye ikibazo hari utishimiye uko cyakijijwe ku rwego rw’isibo, afata kopi yahawe akayijyana ku muyobozi w’umudugudu, akamugezaho ikibazo cye, umuyobozi w’umudugudu n’abamufasha bakakigaho. Iyo gikemukiye kuri urwo rwego, ubwo biba bigenze neza, impande zombi zikumvikana uburyo bwo kukirangiza, ariko n’iyo hagize utanyuzwe n’uko ikibazo cyakemuwe, akijyana ku buyobozi bw’Akagari.

Icyo gihe utishimiye imyanzuro yo ku rwego rw’umudugudu ni we ujyana ikibazo cye ku Kagari. Si umuyobozi w’umudugudu ubikora ngo keretse iyo abona bafitanye amakimbirane akomeye ku buryo banicana, nibwo atabaza umuyobozi w’Akagari akamubwira uko ikibazo kimeze kugira ngo atabare akemure ikibazo vuba bishoboka.

Iyo umuyobozi w’Akagari amaze kwakira umuntu avuga ko afitanye ikibazo n’undi, kandi ko atishimiye uko cyakemuwe ku rwego rw’umudugudu, icyo uwo muyobozi akora ni ukohereza inyandiko zihamagaza abo bafitanye ikibazo bombi, akagerageza kugikemura afatanyije n’abandi bitewe n’imiterere y’ikibazo, ndetse n’abafitanye ikibazo bombi bahari, akagifatira n’umwanzuro, nyuma agakora raporo buri ruhande rugahabwa kopi.

Iyo umuyobozi w’Akagari ashoboye kumvikanisha abari bafitanye ikibazo kigakemuka biba ari byiza, ariko hari n’ubwo umwe muri bo atishimira uko ikibazo cyakemuwe akifuza kuregera abunzi.

Icyo gihe nk’uko Niyirora abisobanura, ikibazo cyandikwa mu gitabo cyagenewe kwandikwamo ibibazo bikemurwa na Komite y’Abunzi ku rwego rwa mbere kiba ku Kagari.

Iyo abunzi bateranye mbere yo kuburanisha izindi manza, babanza kureba muri icyo gitabo, bakareba abafitanye ibibazo, bakaboherereza inyandiko zibahamagara kuzaza ku itariki runaka baje kuburana. Ibyo ni ko byakorwaga mu gihe Komite z’abunzi zari zitarasoza manda yazo y’imyaka itanu, manda yabo ikaba yararangiye tariki 31 Nyakanya 2020.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ku itariki 30 Nyakanga 2020, iyo Minisiteri imenyesha abafite ibibazo biri mu bubasha bw’abunzi ko bazajya babishyikiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ku rwego rwa mbere, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ku rwego rw’ubujurire, ibyo ngo bikazakorwa bityo kugeza igihe hatorewe izindi komite nshya z’abunzi.

Nyuma yo kubona iryo tangazo rya Minisiteri y’Ubutabera, hari abibaza niba imanza zacibwaga n’abunzi zizajya zicibwa n’abo bayobozi b’inzego z’ibanze cyangwa bazakira ibibazo byagombye kwakira n’abunzi gusa, bakabyandika bigategereza igihe Komite nshya zizatorerwa.

Kuri icyo kibazo Niyirora Rashid avuga ko nta mabwiriza arambuye babonye uretse iryo tangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ribaha izo nshingano, ariko uko barimo kubikora ubu, ngo umuntu uzanye ikibazo ku Kagari, baracyakira nyuma uhagarariye ubuyobozi bw’Akagari agatumiza abafitanye ikibazo bombi.

Ashobora kandi no kwitabaza abandi bamufasha bitewe n’uko ikibazo giteye, niba ari ikibazo kijyanye n’umuryango akaba yakwitabaza uhagarariye abagore, cyaba ikijyanye n’ubucuruzi akaba yakwitabaza uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF), ngo biterwa n’uko ikibazo kimeze hari n’icyo afataho umwanzuro ari wenyine.

Hari ibibazo bikemukira ku Kagari abari bafitanye ibibazo bakumvikana, ariko hari n’igihe bidakunda ahubwo hakagira uvuga ko atanyuzwe n’imikirize y’ikibazo. Icyo gihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yandikira uw’Umurenge, akamubwira uko ikibazo giteye, n’uko yagerageje kugikemura, ibyo bikamenyeshwa n’abafitanye ikibazo.

Iyo utanyuzwe n’imyanzuro yo ku rwego rw’Akagari ageze ku rwego rw’Umurenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arabatumiza bombi, akagerageza gukemura ikibazo kandi akenshi ngo bikemukira kuri urwo rwego, bagasigarana inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yafashwe mu gukemura ikibazo nk’uko bisobanurwa na Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata.

Mushenyi ati “Inshingano twahawe n’ubundi zirahura n’ibyo dusanzwe dukora kuko n’ubundi twe nk’abakangurambaga icyo dukora ni ugukemura ibibazo ku buryo buhuza abantu. Iyo baje batugana nk’uko turabafasha, tukabahuza, badukundira ikibazo cyabo tukagikemura, ariko iyo byanze, hari urwego rw’Akarere rudukuriye, kandi ruba rwabonye raporo y’ibyo twakoze nabwo utanyuzwe yarwiyambaza.”

Yongeyeho ati “Ikindi dukora, ni ukubwira umuntu utanyuzwe n’uko twakemuye ikibazo, ko afite uburenganzira bwo gusubiza ikibazo cye ku Kagari kikandikwa mu gitabo cyandikwamo ibibazo bikemurwa n’abunzi, kigategereza igihe komite nshya z’abunzi zizatorerwa”.

Ikindi ubuyobozi bw’umurenge bukora ubu, ngo ni ukwakira ibirego byari byaramaze kuburanishwa n’abunzi ku rwego rwa mbere ariko ba nyirabyo bifuza kujurira, ubu ngo barakira ubujurire, bukandikwa mu bitabo by’ibibazo komite y’Abunzi ku rwego rw’umurenge izakemura nimara gutorwa kuko n’ubundi ubujurire bubera ku bunzi bo ku rwego rw’Umurenge.

Ibibazo byari byanditswe mu gitabo kigenewe abunzi ku Kagari ariko bakaba batarabikemuye kuko manda yabo yarangiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata avuga ko bazakora uko bashoboye kose bakabyegeranya,bakabiheraho mbere yo gukemura ibindi bakira ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka