Ibibazo bya DRC bizakemuka binyuze mu nzira ya politiki n’ibiganiro - Perezida wa Sena
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bizakemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, mu biganiro abagize Sena y’u Rwanda bagiranye n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa bagiriye uruzinduko mu Rwanda, baganiriye ku cyakorwa ngo umutekano muri DRC ugaruke.
Dr Kalinda yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri ako gace gifite imizi miremire ishingiye ku mateka ya politiki, ubukoloni, inzangano zishingiye ku moko n’intege nke z’imiyoborere ya DRC.
Yibukije ko muri ako gace hakiri umutwe wa FDLR ukomeje guteza umutekano mucye, kandi ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Aho kugira ngo Guverinoma ya Congo ishyire imbaraga mu gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyayo, ikomeje kubyitwaza ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byayo, ibintu u Rwanda ruhakana ruvuga ko bikwiye gukemurwa binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro”.
Dr Kalinda yavuze ko icyifuzo cy’u Rwanda cyumvikana mu gukemura ikibazo cya FDLR, gushyira imbere ibiganiro hagati ya Leta ya DRC n’imitwe irimo M23, no gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage kurusha iza politiki.
Ati “U Rwanda rufite impungenge zikomeye kubera umutwe wa FDLR, wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri muri iki gihugu kandi ukaba ushyigikiwe na Leta ya Congo, kandi na nyuma uyu mutwe wakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, unangiza ibikorwa remezo ikaba ari yo mpamvu rusaba ko uyu mutwe wasenywa, Leta ya DRC ikabirenza amaso”.
Dr Kalinda avuga ko hari kandi ibimenyetso byerekana ubufatanye bwa FDLR n’ingabo za FARDC, ndetse bikagaragarira mu bushake buke bwa Leta ya Congo bwo gusenya uyu mutwe.

Yashimye kandi uruhare rw’inzego z’akarere n’iz’umugabane mu gushaka amahoro, zirimo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), by’umwihariko Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, wagiriwe icyizere na AU kuba umuhuza w’ibiganiro ku mpande zombi.
Dr. Kalinda yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abagize APF, barebye no ku ruhare rwo kongera imikoranire hagati ya APF n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gukomeza guha agaciro uruhare rw’u Rwanda muri uwo muryango no kuganira ku bibazo by’ingutu bijyanye na dipolomasi y’Inteko, amahoro n’umutekano mu karere.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, APF, Hilarion Etong, yasobanuye ko bageze mu Rwanda bavuye muri DRC kuganira n’abayobozi kuri iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo, banaza mu Rwanda kugira ngo bumve impane zombi.
Ati “Ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari bimaze igihe, ariko hifuzwa uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gushaka umuti urambye, kuko hashize imyaka irenga 30 akarere k’Ibiyaga Bigari karangwa n’amakimbirane akomeye ashingiye ku mateka, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’akarere, cyane cyane abatuye ku mipaka y’u Rwanda na RDC”.
Hilarion Etong yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko na bo bagira uruhare rugaragara mu rugendo rwo gushakira amahoro aka karere.

Nubwo ariko habayeho ibiganiro hagati y’Abayobozi bagize izi Nteko, ngo ibiganiro byabo ntibigamije gusimbura izindi nzira za dipolomasi zisanzweho, zirimo gushaka umuti urambye w’iki kibazo cy’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa DRC, nk’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gahunda ya Luanda, iya Nairobi n’izindi nk’ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hilarion Etong avuga ko nyuma yo kuganira n’impande zombi, yasobanukiwe mu mizi n’imiterere y’ibibazo n’uburyo bishobora gukemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|