“Ibibazo bya Congo ntibizacyemurwa no gukubita Abanyarwanda” - Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko ibibazo by’umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite bitazacyemurwa no guhohotera abaturage b’Abanyarwanda bari yo.

Ibi abitangaje nyuma y’aho hari Abanyarwanda bagera kuri bane bahohotewe i Goma, aho umwe muri bo yaba yanitabye Imana, nyuma y’abandi barenga 11 nabo bakorewe iryo hohoterwa.

Yabitangaje mu kiganiro yakoreye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTV) ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24/07/2012, aho yikomye bidasubirwaho Umuryango Mpuzamahanga na Leta ya Congo.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko uyu muryango uyoborwa n’abanyamanyanga, Leta ya Congo nayo ikarenga ku masezerano iba yagiranye n’u Rwanda ikongera igahamagarira abaturage bayo kwanga Abanyrwanda no kubahiga.

Minisitiri Mushikiwabo ari mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu, aganira n'umunyamakuru Faith Mbabazi.
Minisitiri Mushikiwabo ari mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, aganira n’umunyamakuru Faith Mbabazi.

Yagize ati: “Hagati ya Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, ku nzego z’umutekano ari no ku nzego z’abakuru b’ibihugu, icyo kibazo twarakiganiriye ndetse tuniyama Leta ya Congo ko gukomeza gusimbuka ibibazo aho biri igashaka kubitwara ku muturanyi atari byiza . Abayobozi ba Congo bahamagarira abaturage basanzwe ngo bange Abanyarwanda, babice. Mu by’ukuri nta Leta ikwiye gukora gutyo”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo Leta y’u Rwanda itabuza ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi kuko bitacanye umubano, ariko itakwihanganira ko Abanyrwanda bakomeza guhohoterwa.

Abo Banyarwanda bari bajyanywe guhohoterwa mu kigo cya Gisirikare ndetse inzego z’umutekano zabyemereye abayobozi b’u Rwanda ko zirimo gukurikirana ababikoze, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.

Ku kibazo cy’urukuta bamwe mu bayobozi ba Kongo bifuje ko rwakubakwa hagati ya Congo n’u Rwanda, n’ubwo atemeje ayo makuru Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ari ikibazo cy’imyumvire kuko Abanyekongo aribo benshi bahahira mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyarwanda bapfe Urwanda narwo yiyame Congo ariko uwapfuye aba yagiye, ninko kugukubita urushyi cyangwa kugucira mu maso nawe uti reka kunyiyenzaho, ubwo se koko abo bazabibazwa bate? Ubundi ariko ko Congo itazakemura kiriya kibazo tuzahora muri ibi kugeza ryari? M23 tuyiteze amaso nigire vuba irangize ikibazo cyo muburasirazuba bwa Congo ihagarure umutekano impunzi zitahe ubundi barinde inkike he kuzagira uwongera kuhavogera ubundi hazigenge na sudani byarashobotse. Ubundi ibihugu nka biriya binini biragoye ko bibona abayobozi bari dynamique ariko courage basore tubari inyuma

Uwababariwe yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Umwana wangwa niwe ukura! kwanga umunyarwanda ntibizamubuza kubaho, ikindi ibibazo bya Congo ntibizakemurwa no guhohotera umunyarwanda. Iburayi usanga ibihugu bituwe n’abantu batandukanye kandi bakomoka mu bihugu binyuranye kw’isi ndetse bavuga n’indimi zitandukanye ariko ntibibabuza gutera imbere bikanatera inkunga ibihugu nka Congo n’U Rwanda. kongo nibone umunyarwanda nk’igisubizo aho kumubonamo ikibazo, ikindi Congo ni menye amateka yatumye abanyarwanda bisanga kubutaka yita ko ari ubwayo aho kwisanga kubutaka bw’u Rwanda.

kajuga yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka