Ibibazo by’umutekano wa Afurika ntibyakemurwa n’abo hanze yayo - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibibazo by’umutekano wa Afurika bidashobora gukemurwa n’ibisubizo bitanzwe n’abo hanze yayo.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano muri Afurika izwi nka International Security Conference on Africa (ISCA).
Ni inama y’iminsi ibiri irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba igomba gusuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu kubungabunga umutekano kuri uwo mugabane, no gushaka ibisubizo ku bibazo bikibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Atangiza iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo kubaka imiyoborere ifasha abaturage kubaho batekanye.
Ati “Inshingano zacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo butuma abantu bashobora kubaho, uburenganzira bwabo bwubahirizwa ndetse bakagira icyizere ko ahazaza habo hatekanye.”

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko iyo abantu biyubatsemo ubushobozi nta kidashoboka, mu gihe hari uguhuza ibitekerezo n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Yagize ati “Aho dufite ubushobozi dukwiye kubwongera, aho butari iki ni igihe n’ahantu ho kubwubakira no gukorana.’’
Yavuze ko ibibazo by’umutekano wa Afurika bidashobora gukemurwa n’ibisubizo bitanzwe n’abo hanze yayo.
Ati “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi, tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no ku Isi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyafurika ari bo ba mbere bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ati “Ntitwavuga abatuvangira baturuka hanze, tunishyiriraho ibituma bibaho. Ubusugire bw’igihugu ntabwo bugarukira gusa ku kurinda umutekano w’imipaka, ni ukwiyemeza kwicungira umutekano nka Leta hamwe n’umugabane dufatanyije. Kwirengagiza iyi nshingano biha abandi urwaho rwo kubizamo bikaganisha ku gutakaza icyizere bakakuyobora.”
Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat, yashimiye abateguye inama by’umwihariko abatekereje kuyishyira i Kigali.
Yagize ati “Umujyi wabaye ikimenyetso kizima cyo kwihangana ku mugabane wacu, kandi ni ahantu heza cyane ho kugira ngo hatangirirwe imbaraga nshya zitegerejwe zinateganyijwe muri Afurika.”

Icyegeranyo cyakozwe n’umuryango w’abibumbye muri Mutarama muri uyu mwaka, kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.
Ni icyegeranyo cyakozwe gikurikira ikindi cyari cyakozwe umwaka ushize wa 2024, na World Justice Project kizwi nka Rule of Law Index, cyari cyashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bitekanye muri Afurika, no ku mwanya wa 26 ku Isi, hashingiwe ku kuba ari Igihugu kigendera ku mategeko.
Muri iyi nama hanamurikiwemo intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, byifashishwa mu bikorwa by’umutekano bikorerwa mu Rwanda.
Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro aho rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare byifashishwa n’ibihugu by’inshuti.
Ni uruganda kandi rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’Ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’Ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.

Bimwe mu bikoresho bya gisirikare bihakorerwa birimo masotela (pistolet) n’imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n’izindi. Harimo n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri metero 800.
Harimo kandi izo mu bwoko bwa ‘Machine Gun’ nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).
Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk’amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) na ’lens’ bitumizwa hanze y’Igihugu.
Ni ibikoresho bikorwa n’uruganda rwa REMCO ku bufatanye n’Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), zikaba zemewe gukoreshwa ku rugamba.

Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe, hanamuritse ibikoresho bindi bya gisirikare birimo ibikorerwa mu gihugu cya Uganda, Misiri, Turikiya n’ahandi.
ISCA ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu washinzwe hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke muri Afurika, binyuze mu biganiro, ubufatanye n’ubushakashatsi no gusangira ubumenyi hagati y’inzego zitandukanye, ukaba ufite icyicaro i Kigali.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1200 barimo abayobozi b’ingabo, Polisi n’abandi bagize inzego z’umutekano, abahanga mu bijyanye no gucunga umutekano, abayobozi bafata ibyemezo mu bihugu na za Guverinoma, baturutse mu bihugu birenga 70 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi.





VIDEO - Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kumva ko ari byo bya mbere bifite inshingano zo kwicungira umutekano, ashimangira ko hakenewe impinduka mu buryo Afurika igira uruhare mu byemezo by’umutekano ku Isi. Yabigarutseho mu nama mpuzamahanga y'iminsi ibiri yiga… pic.twitter.com/eHEveJjco0
— Kigali Today (@kigalitoday) May 19, 2025
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|