Ibibazo by’umutekano muke muri RDC ntibizarangira bagishyigikiye FDLR - Amb Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba abakoze Jenoside bagihari icyo bakoze gusa ari ukwambuka umupaka bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo by’umutekano muke bidashobora kurangira muri icyo gihugu.

Amb. Olivier Nduhungirehe muri Australia
Amb. Olivier Nduhungirehe muri Australia

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, mu kiganiro yatangiye muri Australia, mu ruzinduko rw’akazi arimo muri icyo gihugu guhera ku wa Kane w’iki cyumweru.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke biri muri RDC bidashobora kurangira, igihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakomeza gushyigikirwa muri icyo gihugu.

Yagize ati “Abakoze Jenoside baracyari muri Congo, icyo bakoze ni ukwambuka umupaka gusa bakajya muri Congo aho bamaze imyaka 31 bagerageza guhungabanya u Rwanda. Twagize ibiganiro byinshi by’amahoro, umwaka ushize byari i Luanda muri Angola, ariko uyu mwaka byabereye i Washington, aho twasinye amasezerano y’amahoro tariki 27 Kamena, i Washington, mu rwego rwo gukemura ibibazo birimo icy’umutekano, gukuraho impungenge z’umutekano wacu ziterwa n’umutwe wa FDLR, ukomeje ibikorwa byawo muri RDC.”

Yunzemo ati “Twemeranyije ko uyu mutwe ugomba kurandurwa bikazatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize mu bice by’umupaka. Ikindi kiri mu rwego rwa politiki, n’ikibazo cy’Abanyekongo bafite umuco w’Ikinyarwanda. Muzi iby’inama yiswe iya Berlin, muzi kandi iby’inama yabereye i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi mu 1910 na 1912, yaciye imipaka y’ibihugu by’Afurika mu buryo butanoze. Hari Abanyekongo bafite ururimi n’umuco wacu ariko batigeze bemerwa nk’Abanyekongo, kandi ubu bakaba bari ku butaka bwa Congo.”

Uyu muyobozi yavuze ko icyo kibazo cyanaganiririwe i Doha ku buhuza bwa Qatar, kugira ngo haboneke umuti urambye kuri iki kibazo cya politiki.

Iby’uko ikibazo cy’umutekano muke kidashobora kurangira muri RDC mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugishigikiwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, byanashimangiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zamaganye uburyo agahenge katubahirizwa hagati y’impande zihanganiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Tariki 15 Kanama 2025, Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yagize ati “Amerika yamaganye ubugizi bwa nabi bwavuzwe mu burasirazuba bwa RDC uyu munsi, inahamagarira impande zose kubahiriza agahenge.”

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byashyizeho amahame abiganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

Aya mahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, AFC/M23 na Leta ya RDC bikaguma mu bice bigenzura.

Gusa kuva aya mahame yashyirwaho, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo humvikanye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.

AFC/M23 kandi yashinje Leta ya RDC gutegura intambara, yohereza abasirikare n’ibikoresho byinshi hafi y’ibice igenzura nko muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya RDC ni kenshi yagiye ishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu irimo Wazalendo na FDLR, ikunze kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda biganje mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka