Ibibazo by’umutekano muke muri Congo bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RD Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera urwango n’ingengabitekero byabibwe ku bakomoka ku basize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Minisitiri Bizimana yagarutse ku bikorwa bibi Congo ikora bibangamiye Ubumwe bw'Abanayrwanda
Minisitiri Bizimana yagarutse ku bikorwa bibi Congo ikora bibangamiye Ubumwe bw’Abanayrwanda

Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabitangaje mu kiganiro Ishusho y’Icyumweru, cyatambutse kuri RBA, aho yagarutse ku kibazo cy’urwango rushingiye ku macakubiri gikomeje gukaza umurego muri Congo.

Ati “Ikibazo aho gikomereye ni uko abantu bari muri Congo harimo n’abari bakiri abana, ariko ugasanga ababyeyi babo babatoje ibikorwa by’ubwicanyi n’urwango rushingiye ku moko”.

Minisitiri Bizima avuga ko abari abasikare ba Ex FAR bageze muri Congo bashinga umutwe wo kwinjiza abari urubyiruko mu gisirikare, ari nako babatoza kwica, ariko icengezamatwara rya mbere bakoze ni ukubabibamo urwango rushingiye ku moko.

Ati “Uwo mutwe wari ushinzwe kwinjiza urubyiruko no kurukangurira ibikorwa by’urwango hagamije amacakubiri, byakorwaga n’uwitwa Lt. Col Edouard Gasarabwe akaba ari na we twavuga ko ibyo bikorwa bigamije kwangiza urwo rubyiruko rudafite ikibazo, rwagombye kuba ruri mu gihugu cyabo cy’u Rwanda”.

Minisitiri Bizimana avuga ko FDRL igizwe n’ibice bibiri, igice cya mbere ni abantu bari abasirikare n’abanyapolitike babo muri Leta yakoze Jenoside muri 1994. Ubwo Jenoside yahagarikwaga n’Inkotanyi bahungiye muri Congo bafashijwe n’ingabo z’abafaranga, abagiye ari batoya batangiye kwinjizwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro batangira gutozwa u Rwangano rushingiye ku ivangura.

Ati “Abagiye ari bato bagiye binjizwamo iyo ngengabitekerezo banahabwa imyitozo ya gisirikare baka aribo barimo gufatanya na Leta ya Congo mu bikorwa bibi by’ubwicanyi, bukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Impamvu ahamya ko ibi bikorwa bibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda nuko Politike ya Leta yu Rwanda igamije kudatandukanya abanyarwanda ahubwo igamije kubabanisha mu mahoro, mu bumwe n’ubwiyunge.
Indi mpamvu Umutekano mucye wa Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ni uko usanga urwangano n’amacakubiri bigenda bihererekanywa ku buryo haramutse hatabayeho ko Leta ya Congo yitandukanya na FDRL, ndetse Congo igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda bahungiye muri Congo 1994 batahuka, nta kabuza bizakomeza kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kuri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, u Rwanda rwagaragaje ubushake, rwifuza ko cyakemuka hakoreshejwe ibiganiro by’inzira y’amahoro ariko Congo ikinangira.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda wungirije
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, muri iki kiganiro yavuze ko abayobozi ba Congo bakomeje kwica amatwi kuri iki kibazo, ahubwo bagakomeza ibikorwa byo gufasha FDRL.

Ati “N’ubwo Congo ikunze kuyobya uburari igihe ibajijwe gufasha umutwe wa FDRL, jyewe mperutse kugaragaza ijambo umuyobozi wayo yavuze ubwo yaganiraga na BBC, rero Congo ikwiye gushaka umuti w’iki kibazo aho gukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi”.

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rugamije kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri na Jenoside agasaba ko Congo ikwiye guhagarika ibikorwa bibi irimo ikorera abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda no guhagariki ibikorwa bishyigikira FDRL.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka