Ibibazo by’ubutaka n’imiturire mu bizibandwaho mu ngendo z’Abadepite

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi zitangirwa mu ikoranabuhanga.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude

Iki gikorwa giteganyijwe kuva tariki 28 Gicurasi kugeza ku ya 04 Kamena 2025 mu ntara zose, no ku wa 7-8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Impamvu hazibandwa kuri izi serivisi ni uko usanga ari zo zirebana n’ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi, kandi zirimo ibibazo bigomba kwihutirwa ngo bikemuke.

Depite Kazarwa avuga ko serivisi y’ubutaka irimo ibibazo byinshi, aho usanga imbibi zaragiye zinjiranamo bigatuma habaho amakimbirane hagati y’abaturage.

Ati “Iki kibazo hari Komisiyo zagiye zikigaragazaga, ndetse hari n’imyanzuro yakozwe ishyikirizwa ibiro bya Minisitiri w’Intebe hagamijwe kugiha umurongo, ubu rero kuko ari ikibazo rusange kandi kiri henshi mu gihugu, harimo hararebwa uburyo hakongera hakabaho gahunda yo gukosora izo mbibi, bigakorwa mu buryo buri rusange mu gihugu hose hatitawe ku baba bapfa izo mbibi”.

Yungamo ko mu bibazo bazasanga mu baturage bazabikorera ubuvugizi, ariko bakazagirana ibiganiro n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze, bakareba uburyo bagiye babikemura.

Ati “Abaturage na bo tuzaganira, aho tuzasanga ibibazo tubagire inama z’uko bigomba gukemuka, ariko tunatange umurongo w’uburyo abayobozi bagomba kubafasha bigakemuka”.

Depite Kazarwa avuga ko bazanareba uruhare rw’Inteko z’abaturage, aho bazareba imikorere y’inshuti z’umuryango n’uruhare bagira mu kubaka umuryango utekanye, bawufasha gukemura ibibazo aho byagaraye.

Muri izi ngendo bazasobanurira abaturage aho bagomba kubariza ibibazo byabo, kuko usanga hari abasimbuka inzego kandi ibibazo byabo byoroshye byashobora gukemukira ku rwego rwo hasi.

Ati “Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu gihugu hose, bagamije gukurikirana ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu kubaha serivisi nziza, ni yo mpamvu aho bazasanga hari ibibazo bitarakemuka bizakorerwa raporo bigashyikirizwa inzego bireba, ariko aho tuzasanga biri ngomba ko dutanga inama bizakorwa”.

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Izi ngendo ni igikorwa gishimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ,ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, no gushyigikira imiyoborere idaheza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.

Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n’abaturage ku ngingo zijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka