Ibibazo by’ingutu by’Afurika biri ku mutwe w’Abakoloni-Minisitiri Kabarebe
Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/05/2014, minisitiri James Kabarebe ushinzwe Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko ibibazo byinshi biri mu bihugu bitandukanye by’Afurika byatewe n’abakoloni.
Minisitiri Kabarebe wafunguye ku mugaragaro ibi biganiro akanatanga ikiganiro ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari yabwiye abanyeshuri baryigamo ko abakoloni bigaruriye Afurika bateje ibibazo bikomeye mu kugena imipaka y’ibihugu by’Afurika kandi bakanigisha amacakubiri abantu bakamarana.

Generali James Kabarebe yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, avuga ko n’ubwo Abanyarwanda ubwabo bayigizemo uruhare ariko ngo imizi yayo ikomoka ku macakubiri yabibwe n’Abakoloni.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda nawe, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yagize ati “Ibibazo u Rwanda rwagize ntabwo byatewe n’Abanyarwanda bonyine. Hari uruhare rugaragara Abanyarwanda babifitemo ariko ibyinshi byatewe n’abanyamahanga bazanye imigambi ya politiki yari igamije gusenya ubumwe bw’umuryango Nyarwanda.”

Brig Gen Nzabamwita yakomeje avuga ko ibiganiro minisitiri Kabarebe yahaye abanyeshuri biga muri iryo shuri bigamije kongerera ubumenyi n’ubusesenguzi bw’abo banyeshuri mu bijyanye n’umutekano, bakazajya mu butumwa mu Rwanda no hanze yarwo bazi neza ibibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.
Ibyo aba basirikari bakuru bagaragaje nk’ibibazo by’ingutu ni intambara z’urudaca, imvururu zishingiye ku moko, iterabwoba n’ubushimusi bwo mu mazi ni bimwe mu bibazo bikurura umutekano muke mu bihugu bitandukanye by’Afurika hamwe n’ inzego zidahamye zirangwa n’imiyoborere mibi, itonesha, ruswa, icyenewabo n’indi.
Muri ibi biganiro kandi havuzwe ku ntambara zivugwa hagati mu bihugu n’ihirikwa ku butegetsi (coup d’etat), ngo usanga biterwa inkunga n’ibihugu bikomeye byakoronije ibyo bihugu n’ibihugu by’ibihangange biba bishaka gukomeza kugira ijambo muri ibyo bihugu.

By’umwihariko mu karere k’Ibiyaga Bigari, ngo hari imitwe yitwara gisirikare nka FDLR na ADF/NALU iteza umutekano muke muri Kongo-Kinshasa, u Rwanda na Uganda ndetse na Boko Haram na Al-Shabab, imitwe ifatwa nk’iy’iterabwoba ikomeje kubuza amahoro abaturage ba Afurika mu bihugu bya Nigeriya, Kenya, Somaliya n’ibihugu bituranye nabo.
Umuyobozi w’iri shuri rikuru rya gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College), Brig. Gen. Charles Karamba yatangaje ko guhuriza imbaraga hamwe muri iki gihe ari ngombwa kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bishakirwe ibisubizo.

Ibi biganiro–nyunguranabitekerezo bizamara iminsi itatu bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo by’umutekano muri Afurika muri iki gihe”. Byitabiriwe n’abanyeshuri 46 bakomoka mu bihugu by’ibiyaga bigari nk’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Kenya. Ngo bazaganirizwa ku bijyanye n’amavugurura ya politiki, imvururu n’uburyo zikemurwa, uruhare rw’imiryango mpuzamahanga mu byemezo bifatwa n’umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Ibi biganiro ngo bizatangwa n’impuguke mu bya politiki, abashakashatsi, abarimu ba kaminuza n’inzobere mu by’umutekano n’impuguke mu itangazamakuru n’itumanaho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|