Ibibazo by’imitungo ngo bikururwa no kubyara abana benshi
Ibibazo by’imitungo ishingiye ku butaka bikunze kugaragara mu karere ka Burera ngo bituruka ahanini ku kubyara abana benshi n’ubutaka buto.
Ibi bibazo by’imitungo ishingiye ku butaka byumvika henshi muri ako karere kuburyo n’iyo ubuyobozi bwagiye gukemura ibibazo by’abaturage usanga mu bibazo bakira haba higanjemo bene ibyo.

Tariki ya 20 Ugushyingo 2015, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangirizaga ukwezi kw’imiyoborere mu murenge wa Cyanika, Akagari ka Nyagahinga, ibibazo birenga 10 bakiriye, ibigera nko kuri birindwi byari bishingiye ku mitungo y’ubutaka.
Nk’umugabo witwa Kanyamibwa yagaragaje ikibazo cye avuga ukuntu yabyaye abana barindwi none bakaba baramuhohoteye bakamutwara ubutaka bwe bwose yari afite kubera ko batanyuzwe n’umunani yari yarabahaye.
Abaturage batandukanye bavuga ko ibyo bibazo by’imutungo ishingiye ku butaka biterwa no kubyara abana benshi, ubutaka ari buto kandi bose agomba kubatekesha (kubaha umunani). Bigatuma umubyeyi abasaranganya ubwo butaka, bamwe ntibanyurwe, bigateza amakimbirane.

Niyonteze Jean Pierre, umwe muri abo baturage, agira ati “Ugasanga ufite nk’umurima umwe, ukaba ufite nk’abana batanu. Urumva umurima umwe ntabwo watunga abana batanu.
Wowe wavutse mbere ugasanga baraguhaye, wowe wanyuma ugasanga bakuru bawe barabimaze. Niyo mpamvu batera amakimbirane gutyo.” Akomeza avuga ko iyo bigenze gutyo biyambaza inkiko zikaba arizo zibikemura.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko mu gukemura ibyo bibazo, basaba imiryango kumvikana mu gihe bari kugabana ubutaka, buri wese agashima ubwo yahawe.

Ariko ngo iyo bamwe batishimiye ibyo bahawe bakabijyana mu nkiko, nk’ubuyobozi ngo bakemura ibyo bibazo hifashishijwe imyanzuro y’urubanza, ikaba ari yo ikurikizwa.
Sembagare asaba abaturage ariko ko bakwiye kubyara abana bashoboye kurera kugira ngo ibyo bibazo by’imitungo bizakemuke burundu.
Agira ati “Muringanize n’imbyaro! Kuko uko abantu baba benshi siko ubutaka bwaguka, bugenda buba buke, ugasanga noneho abari abavandimwe babaye abanzi kubera umutungo muke. Iyo abantu bakennye ntabwo bishima.”
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika nubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru na maire de Burera n’imirenge muri rusange mugukomeza kuzamura igihugu cyacu,Imana ibahe umugisha.
Ni byiza gushimira,ndashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika nubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru na maire de Burera n’imirenge muri rusange mugukomeza kuzamura igihugu cyacu,Imana ibahe umugisha.