Ibibazo by’amapeti no kutagira kontaro ku ba Dasso bigiye kwitabwaho

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bo muri Rusizi bijejwe ko ikibazo cy’amapeti n’icyo kwitwa abakozi ba Leta bigiye kubonerwa umuti mu itegeko rishya ribagenga rigiye gusohoka.

Aba-DASSO bagaragaje ibibazo byo kuba batabarirwa mu bakozi ba Leta ndetse no kuba nta mapeti bafite
Aba-DASSO bagaragaje ibibazo byo kuba batabarirwa mu bakozi ba Leta ndetse no kuba nta mapeti bafite

Ni nyuma yo kugaragariza ababakuriye ku rwego rw’igihugu ko bibangamiye imikorere yabo n’iterambere ryabo muri rusange.

Ubwo aba bagize DASSO basurwaga n’ababakuriye ku rwego rw’igihugu babagararagarije uruhare rwabo mu iterambere ry’abatuye Rusizi mu myaka isaga ine uru rwego rutangiye kuhakorera.

Banagaragaza ibyifuzo byabo birimo guhabwa inyenyeri cyangwa amapeti bibaranga ndetse no gufatwa nk’abakozi ba leta aho gukorera kuri kontaro.

Sekanyambo Eusebert ni umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Rusizi, avuga ko babitangiye.

Agira ati “Icyifuzo cyambere twabasabye ni ugusaba ko twagirwa abakozi ba Leta ntidukomeze kwitwa aba “Sous contrat” kubera ko hari inyungu tutabona nk’abakozi nko gufata inguzanyo y’igihe kirekire kubera ko Banki idashobora ku kwizera.”

Akomeza agira ati “Ikindi twasabye ni uko baduha inyenyeri zituranga nk’abashinzwe urwego rw’umutekano zari ziri mu itegeko ritugenga ariko baza gusanga hari akantu bibeshyeho bazisubizaho twasabye ko baziduha ariko batwijeje ko zihari zizasohokana n’itegeko rishya.”

Ubuyobozi bwabemereye kubakorera ubuvugizi
Ubuyobozi bwabemereye kubakorera ubuvugizi

Ushinzwe imibereho myiza y’aba DASSO ku rwego rw’igihugu bwana Alexis Kayihura yirinze kwemera cyangwa ngo agire icyo ahakana kuri ibyo byifuzo, ahubwo ababwira ko bahishiwe itegeko riri kubyigaho rizasohoka mu minsi iri imbere ririmo igisubizo cya byombi.

Ati” Ntabwo nahagarara ngo mbabwire ngo muzaba aba Sous statut ariko nkuko iri kuvugururwa bari kuyigaho muri minisiteri ku gira ngo yongere inonosorwe neza simpamya ko bazongera kuvuga ngo hari ibindi bazavugurura kubera ko hari ibyo bibagiwe ariko bishobora kuba biri mu nzira nziza.”

Akomeza agira ati” hari ikindi mwavuze kijyanye no guhabwa inyenyeri z’ibaranga inyenyeri ibaranga yambere ni ikinyabufura, gukorera umuturage no kubahiriza inshingano hanyuma izo kurutugu nazo muzazibona, zirahari zarateguwe ariko nazo zizasohokana niyo statut.”

Kugeza ubu mu Karere ka Rusizi abagize DASSO abagabo 120 n’abagore 17 bosee bakaba 137. Mu bindi bemeranyijweho ni ugukomeza gukaza ingamba z’umutekano ariko bakanashyiraho akarusho muri iyi minsi mikuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye ndumva DASSO rwose zisaba buri gihe ibyo zikeneye ariko kandi zigasubizwa Ngo babe baretse Njye ndabaza cyangwa mumbarize Uwo uvugango ashinzwe imibereho myiza yazo(DASSO) ababaho mu Turere badahabwa ibyo bakabonye arabazi? Imikorere mibi ya ba Coordinators b’Uturere arayizi? Niba abizise abikoraho Iki? Ese Ko itegeko rigiye guhinduka iryariho ryo rirubahirizwa? Icyonsaba
Nibamanze barebe Ko niryambere ryubahirizwa maze babone kuvuga ibindi

Alias umwana muto yanditse ku itariki ya: 30-12-2018  →  Musubize

Twishimiye uburyo urwego rwa DASSO rugira uruhare mwiterambere ryabaturage kdi ndahamyako arurwego rufitiwe icyizere kuko amanota yarwo agenda azamuka buri mwaka nkaba mbona bahawe kuba sous status byatuma abarugize barushaho gukora neza.burya iterambere ryabarugize ningombwa kuko byabarinda kugwa mubyaha biterwa nokubura amikoro nka RUSWA.THX!

IRADUKUNDA JMV yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Vwanyarwanda mnapenda kuongoza. Amapeti se yo gukora iki?

deyi yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Dasso zikora akazi gakomeye gafitiye igihugu akamaro inzego zibishyinzwe nnizitekereze kuri Dasso bagire agaciro nkakabandi bakozi bareta.

Nkunzimana Anastase yanditse ku itariki ya: 26-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka