Ibibazo by’abaturage n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu nzira yo gukemuka
Nyuma y’ibibazo by’ubutaka byakomeje kurangwa hagati y’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’abaturage baturanye n’uruganda, abayobozi b’akarere ka Nyamasheke baratangaza ko byaba bigiye kubonerwa umuti mu gihe ibiganiro bya nyuma n’abaturage byaba bigenze neza.
Ibi biratangazwa nyuma y’uko abaturage bari mu mbibi z’ubutaka bw’uruganda rwa Gisakura baje ku karere ku wa kabiri w’icyumweru gishize, bavuga ko batishimiye kuba barahawe ibyangombwa by’uko bafite ubutaka nyamara bakaba bagiye kumara amezi asaga atanu badahabwa uburenganzira bwo kubyaza umusaruro ibiri mu butaka bwabo.
Gahutu Zabulon avuga ko bahawe ibyemezo by’ubutaka ku buryo bwemewe n’amategeko hanyuma uruganda rwa Gisakura rukaza kuvuga ko ubwo butaka ari ubwarwo bigateza impaka ndende.
Ubuyobozi ngo bwaje kubumvikanisha bubemerera ko ikibazo cyabo bagiye kucyigaho, nyamara bakomeje kubuzwa gusarura ibiri mu butaka bwabo kandi ntibanabwirwe umwanzuro nyawo wafashwe.
Agira ati “twemeranyijwe ko bazaduha ingurane tukimuka cyangwa bikemezwa ko ubutaka ari ubwacu twakomeza kubukoreramo ibikorwa biduteza imbere, nyamara twarategereje amaso yaheze mu kirere mu gihe batangiye no kudukumira mu gusarura ibyo twahinze mu butaka bwacu”.
Nyiranshuti Asteriya we avuga ko biteye isoni kubona uruganda rwaratangiye gusarura ibyo rutahinze ku ngufu kandi ntacyo barabwirwa ngo byemerwe ko bahawe amafaranga y’ingurane cyangwa se ko bagumanye ubutaka bwabo.
Agira ati “ubutaka bwanjye nabusaruyeho ibiti, maze kubitema abakozi b’uruganda baraza barabyikorera barabijyana ibi ni karengane turasaba kurenganurwa”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bahizi Charles, asubiza abaturage ko ikibazo cyabo kigeze mu nzira zo gukemuka nyuma yo kuganirwaho n’inzego zibishinzwe zirimo RDB, NAEB ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura.
Bahizi avuga ko byamaze kwemezwa ko abaturage bazahabwa amafaranga y’ingurane y’ubutaka hanyuma bagahabwa igihe cyo kuba basaruye ibyo bateye mu mirima yabo.
Agita ati “twamaze gukora amasezerano tuzereka abaturage, bakwemera kuyasinya bagahabwa ingurane mu gihe kitarenze iminsi 10 ndetse bagahabwa amezi 6 yo kuba basaruye ibiri mu mirima yabo, bagahabwa amafaranga y’ingurane z’ubutaka, ku buryo mu cyumweru kimwe byagakwiye kuba byarangiye”.
Ibi bibazo hagati y’uruganda rwa Gisakura n’abaturage basaga 10 bimaze amezi asaga 5, ubwo uruganda rwavugaga ko ubutaka abaturage bariho ari ubwarwo mu gihe abaturage nabo bavugaga ko ari ubwabo ndetse banerekana ibyangommbwa bahawe by’ubutaka.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|