Ibibazo by’abana bagana ubutabera byaragabanutse

Mu mwaka wa 2009, mu Rwanda hari ibibazo by’abana bigera ku 1000 ariko ubu ngo ntibigeze kuri 200 gusa.

Minisiteri y’ubutabera irasaba buri muntu ubonye umwana uhuye n’ikibazo runaka gikeneye ubutabera kumuyobora ku babishinzwe ngo ahabwe ubufasha.

Abitabiriye inama bavuga ko akenshi abana batamenya aho babonera ubutabera
Abitabiriye inama bavuga ko akenshi abana batamenya aho babonera ubutabera

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu taliki 12 Ugushyingo 2015 igahuza Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), abafatanyabikorwa, abanyamategeko batandukanye ndetse n’abandi bafite aho bahurira no kurengera umwana, basabye ko buri muntu afata ikibazo cy’umwana nk’icye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Karihangabo Isabelle, yagarutse ku bibazo abana bakunze guhura nabyo bikabagora kubyigereza ku babafasha.

Yagize ati" Hari abana baba bakorewe ibyaha cyangwa hari ibyo bakurikiranyweho, abavutswa uburenganzira bwabo kubera ari impfubyi ndetse n’abana bakeneye kumenya ababyeyi babo".

Karihangabo akomeza avuga ko abana nka bariya bari mu bibazo bitandukanye baba bakeneye umuntu mukuru ubafasha mu butabera cyangwa ubayobora ku bafite ubushobozi bwo kugira icyo babafasha mu by’amategeko.

Kananga Andrews, umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), avuga ko abana bahabwa ubutabera ku buryo bw’umwihariko, gusa ngo hari abatamenya aho basanga ababafasha.

Agira ati" Ikibazo dufite ni uko hari abantu batagira amakuru ajyanye n’aho abafasha mu butabera baherereye, cyane abo mu cyaro ari yo mpamvu dushyiraho amatangazo n’ibiganiro ku maradiyo kugira ngo abantu bamenye uburenganzira bwabo".

Umunyamabanga uhoraho Karihangabo asaba Abanyarwanda gukangukira ubutabera bubereye umwana
Umunyamabanga uhoraho Karihangabo asaba Abanyarwanda gukangukira ubutabera bubereye umwana

Kananga akomeza avuga ko ubufasha mu butabera buhabwa umwana butareba umuryango cyangwa agace aturukamo, butanareba niba afite aho aba cyangwa ari uwo mu muhanda kuko bose ari abana.

Mu mwaka wa 2009, mu Rwanda hari ibibazo by’abana bigera ku 1000 ariko ubu ngo ntibigeze kuri 200 gusa abantu ngo ntibakwirara kuko n’ibyo bike bitakagombye kuboneka ari yo mpamvu y’inama nk’iyi nk’uko Kananga yabivuze.

Iyi nama y’iminsi ibiri ikaba igamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubutabera bw’abana na Politiki y’ubufasha mu by’amategeko zemejwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye mu Ukwakira 2014 rigeze.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turengere umwana maze akure azira kubangamirwa

Justin yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka