Ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye tujye tubyikemurira - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, arasaba abatuye mu Ntara y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu kwikemurira ibibazo bisaba ingengo y’imari idahambaye.

Guverineri mushya w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana aganira n'abaturage nyuma y'umuganda
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana aganira n’abaturage nyuma y’umuganda

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abatuye mu Murenge wa Rusatira kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira, nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 50 ahaciwe amaterasi mu Kagari ka Kimuna.

Yagize ati “Hari ibibazo biri hano iwanyu bimwe bisaba amikoro ataraboneka, ariko hari n’ibidasaba amafaranga nk’isuku no kubana neza mu miryango. Iby’akarengane wenda twafatanya n’inzego zitandukanye tukabikemura, ariko hari bimwe na bimwe rwose bisaba kugira ngo dufatanye ubwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, afatiye kuri izi mpanuro yasabye abamwumvaga gufatanya kurandura bwaki burundu, maze abana 20 bari muri uyu Murenge bayirwaye bakitabwaho bagakira.

Ati “Abana 20 bafite ikibazo cy’imirire muri uyu murenge, ntabwo bikabije ariko na none si byiza. Dushobora gufatanya twese tukabitaho kandi bagakura neza. Uko turi hano, twabura litiro 10 z’amata?”

Yavuze kandi ko abatuye mu Kagari ka Kimuna bafatanyije, hatakongera kuboneka abantu bafite ubwiherero butujuje ibya ngombwa.

Ati “Hano hari abaturanyi bacu bacukuye ubwiherero, baranabwubakira, ariko Babura isakaro. Dufatanyije nk’abaturanyi, ufite ibati cyangwa amafaranga akayatanga, n’ufite imbaraga akazitanga mu kujya gufasha kubaka bwa bwiherero.”

Abanyarusatira bakiriye izi ngamba z’ubufatanye neza, bavuga ko babona bazabigeraho kandi ngo biteguye gutanga ibingana n’imbaraga bafite.

Naason Bakundukize ati “Dufatanyije bizakunda.” Naho uwitwa Deo Bimenyimana we ngo azatanga umubyizi kuko nta mafaranga yo gutanga yabona, bitewe n’uko ayo yari afite yashiriye ku mwana wiga.”

Izi ngamba zinajyanye n’inama Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yagiriye ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo ubwo Guverineri CG Gasana, yatangiraga imirimo yo kuyobora iyi ntara, tariki 25 Ukwakira.

Ati “Ntabwo ibisubizo byose biteza imbere Abanyarwanda tugomba kubitega ku ngengo y’imari y’umwaka. Iki ni igihugu cyacu, twese turagikunda, ntabwo twavuga ngo abana bacu bagwingira reka tube turetse tuzarebe mu ngengo y’imari yo muri 2022. Ngira ngo amazi azaba yarenze inkombe.”

Biteganyijwe ko guhera kuwa mbere tariki 29 Ukwakira, abakozi b’Akarere ka Huye bazatangira ikusanyamakuru kugira ngo ibi bibazo byombi biyemeje gukemura ku bufatanye bifatirwe ingamba zidasubirwaho.

Mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma naho hazifashishwa ubu buryo bwo gukemura ibi bibazo, hanyuma ubuyobozi bw’akarere nibusanga bugera ku ntego buzagezwe no mu tundi tugari dusigaye two muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye nkuko ndi Umunyarwanda ibidukangurira tubikurikize twiyibakire igihugu izompanuro za bayobozi zikurikizwe

Rwabukwisi Desire yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka