Ibarurishamibare ni imwe mu nkingi zigize iterambere ry’u Rwanda
Iterambere u Rwanda rugezeho muri iki gihe harimo n’uruhare rw’ibarurishamibare, kuko hari politiki na gahunda nyinshi byagiye bifatwa nyuma yo gusesengura imibare yavuye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa mu Rwanda.
Gahunda zose zijyanye na gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) zakozwe hagendewe ku ibarurishamibare ryavuye mu ibarura rya gatatu ryakozwe umwaka ushize, nk’uko bitangazwa na Kampeta Sayinzoga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari (MINECOFIN).
Agira ati: “Politiki zashyizweho muri EDPRS ya kabiri umunsi dukora igikorwa cyo gushyiraho EDPRS ya kabiri ni n’umunsi twagaragaje imibare yavuye mu ibarura rya gatatu.
Buriya hari impamvu twabikoze hamwe, ni ukugaragaza ko EDPRS ya kabiri igomba gushingira ku mibare yavuye mu ibarura rya gatatu.”

Ibi Kampeta yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013 ubwo u Rwanda rwifatanyaga na Afurika yose mu kwizihiza umunsi wahariwe ibarurishamibare Nyafurika.
Mu ngero yatanze harimo aho ibarurishamibare ryagaragaje ubukungu bwiyongereye ariko hari hakiri ikibazo cy’uko ubukene bwo butagabanutse. Baje gusanga byaratewe n’uko nta mbaraga zari zarashyizwe mu buhinzi babikesheje ibarurishamibare ry’ubwo bushakashatsi.
Ikindi ibarurishamibare ryagaragaje ni uko kuboneza urubyaro byari ikibazo ahagana mu myaka ya 2000, ariko icyo kibazo cyaje gushakirwa umuti wo kwifungisha ku bushake n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), ngo nta mbogamizi nyinshi bahura nazo mu gukusanya amakuru kuko Abanyarwanda bari mu bantu bacye ku isi batanga amakuru neza.
Ibyo kandi bikajyana n’amategeko agenga iki kigo afasha mu kugira ibanga amakuru umuntu yatanze, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|