Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu rizakorwa tariki 16 Kanama 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.

Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka
Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Habarugira Venant, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru, ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa muri iryo barura rusange ry’abaturage, hazatoranywamo abangana n’ibihumbi 28, bakazajya mu ngo zose zo mu gihugu.

Habarugira Venant avuga ko abo barimu bazakora ubukarani bw’ibarura bazakoresha ikoranabuhanga rya NISR rizashyirwa muri telefone zigezweho (smart phones), rikazihutisha gukusanya ibyavuye hirya no hino mu gihugu.

Habarugira yagize ati “Mu mabarura y’ubushize twakoreshaga impapuro, amakuru yazaga hano ku Kigo cy’Ibarushamibare tukagira umwanya nk’amezi atandatu yo kwinjiza amakuru ari ku mpapuro muri mudasobwa, bigatwara n’ikindi gihe cyo kuyatunganya mu buryo bwa gihanga kugira ngo havemo imibare itangazwa, ariko ubu nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu (mu kwa 12 tuzaba twatanze imibare)”.

Mu bibazwa abantu bagize urugo hari ukumenya umubare w’abarugize, igitsina, imyaka y’ubukure buri wese afite, ibyo bakora, imiterere y’inzu batuyemo, ibikoresho byifashishwa mu mirimo yabo ya buri munsi n’ibindi bijyanye n’imibereho ya buri munsi.

Ibarura rusange rya kane riheruka ryo mu mwaka wa 2012, hari abafite ubumuga bavugaga ko ryaba ryarabasimbutse bigatuma igenamigambi ry’Igihugu ribafata nk’abadahari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko umuntu wese ufite ubumuga, aho azaba ari hose azagerwaho agasubiza ibibazo bituma bamenya umubare wa nyawo w’abantu bafite ubumuga ndetse n’ubukana bw’ubumuga buri wese afite.

Yagize ati “Harimo n’andi makuru tuzabasha kumenya ajyanye n’imibereho y’abantu bafite ubumuga muri rusange, ibyiciro by’ubudehe babarizwamo, ibyo rero bizatuma tubasha kuba twategura neza igenamigambi ry’abantu bafite ubumuga ndetse n’izindi nzego z’igihugu ziryifashishe”.

Ikigo cy’Ibarurishamibare kivuga ko buri rugo rwose mu Rwanda (cyangwa n’ikigo kiraramo abantu) ruzabazwa abantu barurayemo mu ijoro ryo kuri Asomusiyo (tariki 15 Kanama 2022 bucya ari ku itariki 16 z’uko kwezi).

Icyo gihe abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko, haba ari n’igihe cy’impeshyi ku buryo benshi mu baturage baba bari mu ngo zabo batazindukiye mu mirimo y’ubuhinzi.

Imibare y’Abaturarwanda ikigenderwaho kugeza n’ubu ni iyo mu Ibarura rusange ryakozwe mu myaka 10 ishize (muri 2012), yagaragazaga ko u Rwanda rwari rutuwe n’abantu 10,515,973 (ariko ubu ikigereranyo gitekerezwa ni uko haba hariyongereyeho abaturage hafi miliyoni eshatu).

Ibarura Rusange ryo muri uyu mwaka wa 2022 rizaba ribaye irigira gatanu kuva u Rwanda rwabaho, nyuma y’andi mabarura yagiye akorwa mu myaka ya 1978, 1991, 2002 na 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

umudugudu ntuyemo wa RUTOYI in Ngoma/Kabaya/Ngororero/West ntabwo ntabwo wari muri sisiteme ya NISR.mutubarize

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2022  →  Musubize

ndimo gukora ikizamini cya:NISR,umudugudu ntuyemo wa RUTOYI uri muri cell:Ngoma/Kabaya/Ngororero/west ntabwo wabonetse muri sisiteme.mtu

alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2022  →  Musubize

Murakoze mubyukuri ibintu byari biteguye neza kandi binoroshye ark nkanjye kukibazo cyanyuma kwari uguhitamo utuntu5 nkihitamo akambere bati amakuru yawe yoherejwe kandi nkifite igihe cyo gukora,kandi byibura nibwirako umuntu asabwa kubyuza kuko twakoze turi benci none ubwo sinaba narazize systeme mbaye naratanze ibituzuye gusa sinjye gusa hari nundi muvandimwe byabayeho mutubarize murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Murakoze,mubyukuri uburyo byakozwemo nibwiza,ark uburyo bwo kubikora bamwe twahuye nimbogamizi zidatewe nuko turi abaswa.Urugero nkanjye nageze kukibazo cyanyuma nkihitamo akambere bati amakuru watanze yakiriwe kuri server kandi hari utundi twari dusigaye nagombaga guhitamo,kandi narinkifite iminota yo gukora,sinjye gusa hari nundi mugenzi wanjye byabayeho,ni ukutubariza abagize icyo kibazo uko bizagenda naho ikozamini cyo rwose cyari cyoroshye pe! Nibwirako bisaba kubyuzuza kuko hakoze benci kandi hakenewe bake nkaba numva rero bibaye bidahagije ibyo natanze naba nzize systeme murakoze muzatubarize.

alias yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

None se ko mbona bari gukora akazami ko kuzuza utuntu kuri phone ubwo bazabatoranya bagendeye kuki?
Ni iki cyemeza ko nta manyanga azazamo nk’ibindi byose?
Ubundi se kuki badahita batangariza abantu niba ikizami bagitsinze cg bagitsinzwe?

Gabi yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Ibarura rifite akamaro cyane.Rituma Leta ipanga imibereho y’abaturage yo mu gihe kizaza.Kuli ubu,isi yose ituwe n’abantu bagera kuli 8.5 billions.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,isi izaba paradizo,ibibazo byose biveho.Urugero,nkuko Yesaya 35,umurongo wa 6 havuga,ubutayu buzavaho.Kandi bugize 1/3 cy’isi.Bisobanura ko isi izera imyaka myinshi cyane,ku buryo izashobora kugaburira abantu barenga 100 billions.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka