Ibarura rusange ntirizabarura abazize Jenoside
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,Yusuf Murangwa, aratangaza ko ibarura rusange riteganyijwe mu kwezi gutaha ntaho rihuriye no kubarura abazize Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, kugira ngo hatabaho gutanga imibare itari nyayo.
Murangwa avuga ko kubarura abaguye muri Jenoside bisaba ubushishozi n’ubwitonzi kuko hashobora gutangwa imibare cyangwa amakuru atariyo, kubera igihe gito bihaye cyo gukoramo ibarura.
Agira ati: “Ni ikibazo gikomeye tutabasha gukemura muri biriya byumweru bibiri twateguye. Gusa turi gukorana n’izindi nzego zibishinzwe kuko ni ikibazo gisaba ubushakashatsi bwimbitse”.
Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 16/07/2012, Murangwa yavuze ko uburyo bw’ibyavuye muri Gacaca ari bwo buzifashishwa mu kumenya amakuru nyayo y’abaguye muri Jenoside n’ibintu by’ahangirikiye.
Gacaca niyo yabashije gukusanya amakuru ku bantu bagize uruhare muri Jenoside, abahigwaga n’abandi bose bari mu Rwanda muri icyo gihe.
Ikibazo cy’umubare nyawo w’abaguye muri Jenoside ntuvugwaho rumwe n’u Rwanda n’imwe mu miryango mpuzamahanga, harimo n’umuryango w’Abibumbye (UN). U Rwanda rwemeza ko haguye abantu barenga miliyoni, mu gihe UN ivuga abagera ku bihumbi 800 gusa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yanagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda bahunze igihugu cyangwa baba hanze ariko bafafite aho bahurira na za ambasade z’u Rwanda ziba mu bihugu babamo.
Ati: “Ibarura rigamije gushyiraho igenamigambi kandi ntiwashyiraho igenamigambi ku bantu mutari kumwe. Ntibazabarurwa. Igihe nikigera bagataha bazakirwa nabo bashyirwe mu igenamigambi”.
Ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe tariki 16-31/08/2012 rizafasha kureba ikigero cy’ubukene mu Banyarwanda no gushyiraho igenamigambi hagendewe ku mibare mishya izaba yavuyemo.
Iri barura rusange rya kane ryagenewe imyaka ine kugera muri 2014, rizatwara akayabo ka miliyari 16.5 zirenga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|