Ian Kagame mu basoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yasoje amasomo mu bya gisirikari, amushyira ku rwego rwa Sous-Lieutnent, mu birori bibereye ijisho byabereye ku cyicaro cy’Ishuri rya gisirikari rya Sandhurst(Royal Military Academy), riherereye mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.

Amakuru Kigali Today ikesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo, avuga ko Ian Kagame yasoje aya masomo yo ku rwego rwa Ofisiye muto, hamwe n’abandi Banyarwanda babiri ari bo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva.

Ian Kagame ubusanzwe ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame. Iri shuri asorejemo amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

Asoje aya masomo amushyira kuri uru rwego, yiyongera ku yo yaherukaga gusoza mu mwaka wa 2019 y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Master’s), mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kd nibyigikundiro conglaturation Ian komerezaho kd uzahore ubutwari nishema kuri wowe ,mumuryango no mugihugu muri rusange

Mukantwari yanditse ku itariki ya: 27-01-2023  →  Musubize

Ian Kagame arasabwa kutaruhuka kuko abaye uwingirakamaro murwego rwumutekano wongeho nikiciro (3) murikaminuza bivugako atangiye kugira uburemere bwishi Imana yabwiye Aburahamu ngo ntago akiri umugaragu ahubwo ni shuti yayo ndumva kubwange umubyeyi yasigara nkumubyeyi ariko wamugira nishuti abikoze byaba byiza cyane umwijima nicura burindi ntago twazongera guhura na byo.

Ntirandekura Steven yanditse ku itariki ya: 13-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka