I Wawa bashyikirijwe inka 20 bemerewe na Minisitiri w’Intebe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) tariki 13/10/2012 cyashyikirije ikigo ngororamuco cy’i Wawa inka 20 bemerewe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumurenyi tariki 15/09/2012.
Minisitiri w’intebe yaremereye inka 20 iki kigo mu rwego rwo gufasha urubyiruko rukigamo gukoresha ubumenyi rufite kuko rwigishwa guhinda bijyana no korora. Izo nka kandi zizafasha abiga muri iki kigo kugira imirire n’imibereho myiza kuko hari abakijyanamo bafite uburwayi butandukanye bacyenera amata.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yemeza ko gushyikirizwa inka bemerewe na Minisitiri mbere y’igihe yatanze ari ukugaragaza ko imvugo ariyo ngiro, ndetse bikaba n’uburyo bwo kugaragariza urubyiruko rw’i Wawa ko rwitaweho kandi Leta irwifuriza ibyiza.
Minisitiri w’urubyiruko yasabye urubyiruko 1909 rurererwa mu kigo ngororamuco no guteza imbere imyuga gukunda igihugu no gushakira ibisubizo aho abandi babona ibibazo.
Yabasabye kugira umuco wo kwiharika no kwinjiza amafaranga bakoresheje uburyo budahungabanya ubuzima bwabo nko kwiroha mu biyobyabwenge n’ingeso zabangiriza ubuzima nk’ubusambanyi.
Inka zatanzwe zose zirahaka, nizimara kubyara buri rubyiruko rurererwa mu kigo cya i Wawa wese azashobora kubona amata rimwe mu cyumweru. Bizatuma kandi abakigamo bazasubira mu miryango bazi korora kijyambere kuko ibyo kigisha byose bigomba kuba umwuga kandi bigakorwa kuburyo bwa kijyambere. Amase y’inka azafasha iki kigo kubona biogas yakoreshwa mu gucana.
Buri mwana ujyanwa i wawa Leta imutangaho amafaranga atari munsi iy’bihumbi 400 bitewe n’uko bahabwa imyambaro, ibiribwa, kuvurwa n’ibikoresho bakoresha; nk’uko byemezwa na Minisiteri y’urubyiruko.
Ubuyobozi bw’ikigo burasaba ko cyakorerwa ubushobozi mu bikorwa remezo hamwe n’abarimu bahoraho n’abaganga kugira gishobore gukora inshingano zacyo neza.
Mu rubyiruko 1909 rubarizwa i Wawa, 1095 bari kugororwa, 649 bacyeneye kwigishwa gusoma no kwandika mu gihe 1300 aribo biga imyuga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabyiza nku Urwanda
umugabo nyawe! PM